Umutoza wa Rayon Sports yashimangiye ko nta kwibeshya kwabaye mu bakinnyi ikipe yaguze -VIDEO

Imikino - 11/07/2025 5:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Rayon Sports yashimangiye ko nta kwibeshya kwabaye mu bakinnyi ikipe yaguze -VIDEO

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, yemeza ko imyiteguro y’iyi kipe igana ku rwego rushimishije nyuma y’ibyumweru bibiri batangiye gukora, ndetse yemeza ko igice kinini cy’abakinnyi b’ingenzi bigeze ku rwego rushimishije bitegura.

Ibi Afahmia Litfi yabitangaje nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu, imyitozo ya mbere ya Rayon Sports yitabiriwe n’abafana bitegura umwaka w’imikino wa 2025-26.

Yagize ati: "Hashize ibyumweru bibiri dutangiye imyiteguro. Uko iminsi igenda ihita niko turushaho kuzamura umuvuduko. Twatangiye gahoro ariko ubu hari abakinnyi benshi bamaze kuhagera. Tugiye gutangira imyitozo yuzuye ijana ku ijana, InshaAllah!".

Yavuze ko hakiri abakinnyi bake bataragera mu ikipe, ariko ko biteze ko bazaza vuba, harimo n’abanyamahanga babiri n’abanyarwanda babiri. Ati: "Hari abakinnyi turi mu biganiro na bo. Turashaka kongera abakinnyi babiri b’abanyamahanga n’abandi babiri b’abanyarwanda kugira ngo twuzuze ikipe neza. Turashaka abakinnyi bazagira uruhare nyarwo muri uyu mwaka w’imikino."

Ku bijyanye n’uko Rayon Sports yakoze isoko ryo kugura abakinnyi, Lotfi yagize ati: "Twagiye ku isoko ry’abakinnyi ribanda ku bangombwa ikipe yacu ikeneye. Narebye Rayon umwaka ushize, numva hari aho yagize intege nke. Twakoranye na komite n’itsinda ry’ubuyobozi bwa tekinike, tureba neza ibyo dukeneye. Nizeye ko twazanye abakinnyi beza kandi bazatanga umusaruro mwiza muri uyu mwaka."

Afahmia Lotfi yavuze ko hari abakinnyi bari mu igeragezwa barimo nka Ryan, ariko ko azabanza kureba uko bitwara mu mikino ya gicuti aho kubishingira ku myitozo gusa.

Ati "Hari abakinnyi tutarabona neza uko bitwara, ndashaka kubanza kubareba mu mukino nyirizina. Imyitozo ntabwo ihagije. Hari abakinnyi babasha kwitwara neza mu myitozo ariko bagakina nabi mu mikino. Tugomba kwitonda kugira ngo tutazana abakinnyi batagira icyo bafasha ikipe."

Yavuze ko bazakina umukino wa gicuti hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports ku wa Gatandatu, hanyuma bagashaka indi mikino mpuzamahanga mbere y’uko bakina Super Cup. Ati "Dufite umukino wa gicuti hagati yacu ejo, kandi turashaka gukina indi mikino ibiri cyangwa itatu irimo n’umukino mpuzamahanga. Byose biri mu rwego rwo gukomeza gutegura neza ikipe."

Ku bijyanye n’umuzamu Draissa Kouyate, yavuze ko bamutoranyije mu buryo burambuye kandi bushyize mu gaciro. Ati "Twatoranyije abazamu bagera kuri 15, tubagereranya kugeza dusigaranye batatu. Draissa ni umwe mu b’ingenzi, afite ubunararibonye, yakinnye mu makipe akomeye, kandi ari mu ikipe y’igihugu. Twizeye ko ari umuzamu mwiza kandi azitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda."

Yongeyeho ko ikibazo cyari ku mutoza wungirije cyamaze gukemuka, ndetse ko n’ubuyobozi bwamaze gutanga ibyangombwa byose kugira ngo batangire akazi nta nkomyi. Ati "Twagize inama n’ubuyobozi, byose byarakemutse. Uwo mutoza wungirije yakoze mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya, afite ubunararibonye bwo gufasha Rayon Sports no kumfasha mu kazi kanjye. Icyari ikibazo cy’impamyabushobozi cyarangiye."

Ku bakinnyi bashya bitezweho byinshi barimo Bingi Belo na Mohamed, Afahmia Lotfi yagize ati: "Abo bakinnyi twarabatoranyije neza. Ntabwo twaguze abakinnyi gusa kuko bari bazwi, ahubwo twashingiye ku bushobozi bwabo no ku buryo bihuzwa n’imikinire yacu. Bingi Belo ni rutahizamu wateye imbere, Cheri na Mohamed bafite ubushobozi bwo kuzamura urwego rw’ikipe. Dufite icyizere ko bazitwara neza, InshaAllah."

Yasoje yizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ikipe iri mu nzira nziza, kandi ko ibikorwa byose biri gutegurwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo umwaka w’imikino wa 2025–2026 uzagende neza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...