Mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yitegura umukino ufungura shampiyona, uyu
mutoza yavuze ko adakina ahereye ku gice cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo
ikipe yose ayitegura nk’ishobora gukina iminota yose mu buryo bumwe.
Yagize ati: “Abantu benshi baravuga ngo igice cya kabiri ni cyo cyari ikipe nyayo
ku mukino wa Vipers, oya. Turi ikipe imwe kandi buri mukinnyi ni uw’ibanze,
ahubwo ndeba inyungu za Rayon Sports. N’iyo umuhungu wanjye yaba ari hano,
adakwiriye gukina ntabwo namukoresha.”
Umutoza yongeyeho ko mu makipe
akomeye kubura abakinnyi 1 cyangwa 2 bidakwiye kuba inzitizi, kuko ikipe igomba
guhora ku rwego rwisumbuye.
Ati: “Dufite imvune za Chelli na Youssu Diagne utariitegura100%, ariko ibyo
ntibyahungabanya Rayon Sports. Ikipe ikomeye ntiyubakira ku bakinnyi bake,
ahubwo ku rwego rw’abakinnyi bose.”
Ku bijyanye n’imyanya n’imyitwarire
ya tagitike, yavuze ko uburyo bwo gukinisha abakinnyi batatu inyuma (3-4-3
cyangwa 3-5-2) ari bumwe mu buryo bugezweho ku isi, ariko ko atazuyaza
guhindura bitewe n’uko umukino wifashe.
Ati: “Hari
igihe dukoresha abakinnyi batatu inyuma, rimwe na rimwe tugakina ari bane
inyuma. Umupira w’amaguru ni uguhozaho guhindura bitewe n’uko ibintu bimeze.
Iyo uburyo bukunze turabureka, iyo butakunze turabuhindura. Ni uko bigenda.”
Yavuze kandi ko intego ye atari
ukwitwara mu buryo bwihariye cyangwa gukundira abakinnyi bamwe kwitwara uko
babonye, ahubwo ari ugutsindira Rayon Sports no guhesha ibyishimo abafana.
Ati: “Ndi
hano kubera Rayon Sports, si umuntu ku giti cye. Inyungu zanjye ni ugutsinda
n’ikipe. Ndashaka ko abafana bose bahagarara inyuma ya Rayon Sports, kuko ari
yo dukorera, si inyungu za X cyangwa Y.”
Yasoje avuga ko nubwo igitutu cyo
gutoza ikipe ikomeye nka Rayon Sports gihari, kuri we atari ikibazo ahubwo ari
isoko y’imbaraga zimusunika gukora cyane.
Ati “Nzi igitutu cya Rayon Sports kandi nditeguye guhangana. Ahubwo gituma dukora cyane kugira ngo duhe ibyishimo abakunzi bayo. Ndi hano kugira ngo turenge aho twari, tugere kure, inshAllah.”