Umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga kuri sisiteme akoresha itavugwaho rumwe -VIDEO

Imikino - 12/09/2025 6:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga kuri sisiteme akoresha itavugwaho rumwe -VIDEO

Umutoza wa Rayon Sports Afahmia Lotfi yatangaje ko uburyo akoresha mu mikino budakwiye kuvugwaho byinshi nk’uko bamwe babikora, ahubwo bugomba kureberwamo inyungu rusange z’ikipe aho kuba inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yitegura umukino ufungura shampiyona, uyu mutoza yavuze ko adakina ahereye ku gice cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo ikipe yose ayitegura nk’ishobora gukina iminota yose mu buryo bumwe.

Yagize ati: “Abantu benshi baravuga ngo igice cya kabiri ni cyo cyari ikipe nyayo ku mukino wa Vipers, oya. Turi ikipe imwe kandi buri mukinnyi ni uw’ibanze, ahubwo ndeba inyungu za Rayon Sports. N’iyo umuhungu wanjye yaba ari hano, adakwiriye gukina ntabwo namukoresha.”

Umutoza yongeyeho ko mu makipe akomeye kubura abakinnyi 1 cyangwa 2 bidakwiye kuba inzitizi, kuko ikipe igomba guhora ku rwego rwisumbuye.

Ati: “Dufite imvune za Chelli na Youssu Diagne utariitegura100%, ariko ibyo ntibyahungabanya Rayon Sports. Ikipe ikomeye ntiyubakira ku bakinnyi bake, ahubwo ku rwego rw’abakinnyi bose.”

Ku bijyanye n’imyanya n’imyitwarire ya tagitike, yavuze ko uburyo bwo gukinisha abakinnyi batatu inyuma (3-4-3 cyangwa 3-5-2) ari bumwe mu buryo bugezweho ku isi, ariko ko atazuyaza guhindura bitewe n’uko umukino wifashe.

Ati: “Hari igihe dukoresha abakinnyi batatu inyuma, rimwe na rimwe tugakina ari bane inyuma. Umupira w’amaguru ni uguhozaho guhindura bitewe n’uko ibintu bimeze. Iyo uburyo bukunze turabureka, iyo butakunze turabuhindura. Ni uko bigenda.”

Yavuze kandi ko intego ye atari ukwitwara mu buryo bwihariye cyangwa gukundira abakinnyi bamwe kwitwara uko babonye, ahubwo ari ugutsindira Rayon Sports no guhesha ibyishimo abafana.

Ati: “Ndi hano kubera Rayon Sports, si umuntu ku giti cye. Inyungu zanjye ni ugutsinda n’ikipe. Ndashaka ko abafana bose bahagarara inyuma ya Rayon Sports, kuko ari yo dukorera, si inyungu za X cyangwa Y.”

Yasoje avuga ko nubwo igitutu cyo gutoza ikipe ikomeye nka Rayon Sports gihari, kuri we atari ikibazo ahubwo ari isoko y’imbaraga zimusunika gukora cyane.

Ati “Nzi igitutu cya Rayon Sports kandi nditeguye guhangana. Ahubwo gituma dukora cyane kugira ngo duhe ibyishimo abakunzi bayo. Ndi hano kugira ngo turenge aho twari, tugere kure, inshAllah.”

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports itangira ku mugaragaro shampiyona y'u Rwanda aho iza gucakirana na Kiyovu Sports umukeba wayo w'ibihe byose, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele stadium.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...