Umutoza wa Kiyovu Sports yahaye ubutumwa Rayon Sports bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona

Imikino - 04/09/2025 6:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Kiyovu Sports yahaye ubutumwa Rayon Sports bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona

Nyuma yo gutsindwa na Police FC mu mukino wa gicuti, umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis, yahaye ubutumwa Rayon Sports bazahura ku mukino wa mbere wa shampiyona anasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kubaba hafi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, Kiyovu Sports yakinnye umukino wa gicuti na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium, itsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Ingabire Christian “Tia”. N’ubwo Urucaca rwatsinzwe, Haringingo yavuze ko yanyuzwe n’imikinire y’abakinnyi be ndetse akabona hari icyizere cy’ejo hazaza.

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ye ikiri mu rugendo rwo kwiyubaka ariko ikaba yiteguye kuzerekana imbaraga nyinshi mu mukino wa mbere wa shampiyona. Ati: “Nibaza ko tugumye uko turi ubu, twazaba twiteguye neza ku mukino wa Rayon Sports. Hari abakinnyi barimo rutahizamu tutarabona ariko arahari ni uko atabonetse kubera utubazo tumwe arimo kubanza gukemura, hari kandi myugariro turi kuganira nawe. Nibaza ko babonetse muri iki cyumweru tugakorana icyumweru gitaha, twazaba turi beza kurushaho.”

Yakomeje agira ati: “Tuzagerageza gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo by’amikoro bihari ariko tunagume turi ikipe ihangana kandi nziza. Turamutse dushyize hamwe twese n’Abayovu, twazatanga byinshi. Nibaza ko bakwiye kuza kudushyigikira bahereye ku mukino wa Rayon Sports. Abari aha uyu munsi babonye ko hari icyizere.”

Ku bijyanye n’icyo yiteze mu mukino wa mbere wa shampiyona uzahuza aya makipe y’amakeba, Haringingo yavuze ko atifuza kuvuga ikizava mu mukino ariko yemeza ko Kiyovu izatanga buri kimwe ngo ishimishe abafana bayo.

Ati: “Ku mukino nk’uyu, kwemeza ikizavamo biba bigoye kuko umunsi w’umukino ugera abantu bose biteguye. Rayon Sports iturusha intambwe imwe kuko batangiye mbere yacu ariko natwe nta bwo twicaye. Abayovu ndabatumiye kuri uriya mukino. Nzi neza ko natwe twiteguye neza kandi tuzakora buri kimwe ngo tuzabahe ibyishimo kandi amanota atatu y’uriya mukino dushobora kuzayabona kuko ari umukino uturaje inshinga.”

Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka ibinyujije mu kwiyambaza abakinnyi batandukanye barimo Amiss Cédric wasubiye mu ikipe nyuma yo kurangizanya n’icyemezo cya FIFA, Rukundo Abdul-Rahman “PaPlay”, Rwabuhihi Placide, Bukuru Christophe, Ishimwe Jean Rène ndetse n’umunyezamu James Bienvenue Desire Djaoyang wakinaga muri Vision FC.

Kiyovu Sports yatsinzwe na Police FC mu mukino wa Gicuti ariko umutoza asigara yigamba kuzababaza Rayon Sports 

Kiyovu sports iri kugendera ku mazina y'abakinnyi bakomeye nka Amis Sedrick


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...