Umutoza wa Gorilla FC yasimbutse urupfu

Imikino - 24/10/2026 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Gorilla FC yasimbutse urupfu

Umutoza w’ikipe ya Gorilla FC, Kirasa Alain, yasimbutse urupfu arokoka impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Ni impanuka  yabereye ku muhanda w'amabuye umanuka kwa Mutwe i Nyamirambo ubwo Kirasa Alain yari mu nzira ataha mu modoka, ari kumwe n’undi muntu umwe.

Ubwo bamanukaga mu muhanda bahuye n’umumotari, uwo mukobwa wari utwaye agerageza kumukatira kugira ngo birinde kumugonga imodoka yabo ihita yiyubika.

Ku bw’amahirwe, Kirasa Alain n’uwo bari kumwe barokotse iyi mpanuka, kandi nta muntu n’umwe yahitanye.

Nyuma y’iyi mpanuka, Kirasa yashimye Imana ati: ”Ndashima Imana iturokoye iyi mpanuka kuko yari ikomeye ariko ubu ndi muzima nta kindi kibazo twagize “.

Yavuze ko uretse imodoka yangiritse cyane nta bindi bikorwa remezo byangiritse

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Gorilla FC ifite umukino wa Shampiyona w’umunsi wa Gatandatu irakiramo Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Kirasa Alain utoza Gorilla FC yasimbutse urupfu arokoka impanuka y’imodoka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...