Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel yatandukanye n’umugore we bamaranye imyaka 13

Imikino - 04/04/2022 6:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel yatandukanye n’umugore we bamaranye imyaka 13

Kuba Chelsea idahagaze neza mu kibuga muri iyi minsi, ukonderaho ibibazo ifite by’umuherwe Abramovich wayimenyeraga buri kimwe wamaze gufatirwa ibihano, noneho byahumiye ku mirari no hanze y’ikibuga ishyamba si ryeru kuko umutoza w’iyi kipe Thomas Tuchel nawe yamaze gutandukana n’umugorewe bari bamaranye imyaka 13 babana.

Ubwo umuherwe Abramovich yari mu ntambara y’uburyo yakwigobotora ibihano yafatiwe na Leta y’u Bwongereza birimo guhezwa mu Bwongereza no kwamburwa uburenganzira bwo kugurisha Chelsea, umutoza mukuru wa Chelsea Thomas Tuchel nawe yari mu mategeko asinya ibyangombwa bya nyuma agatandukana n’umunyamakurukazi Sissi bari bamaranye imyaka 13 babana nk’umugabo n’umugore.

Tuchel na Sissi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, aribo Emma Tuchel na Kim Tuchel mu myaka 13 bari bamaranye babana.

Amakuru yasohotse kuri iki cyumweru avuga ko aba bombi bagerageje kurwanya iyi gatanya ariko bikanga, birangira umwanzuro ufashwe ko buri wese aba ukwe akigenga ndetse banabisaba amategeka.

Nubwo batandukanye, mu mategeko Tuchel na Sissi bemeranyije ko abana babo aribo b’ingenzi kurusha buri kimwe, bityo ko bazitabwaho n’ababyeyi babo kandi neza uko bikwiye.

Tuchel w’imyaka 48 y’amavuko uhembwa Miliyoni 7 z’ama-pound ku mwaka muri Chelsea, amakuru aravuga ko iyi gatanya izamutwara akayabo kuko umugore we Sissi yaretse akazi k’itangazamakuru aho yakoreraga ikinyamakuru cyo mu Budage cya Süddeutsche Zeitung kugira ngo yite ku muryango we, nubwo birangiye atandukanye n’umugabo.

Ifoto ya hafi itazava mu mitwe ya benshi, ni iyafatiwe ku kibuga cya Porto muri Portugal, cya Estadio do Dragao ubwo Sissi yinjiraga mu kibuga n’ibyinshimo byinshi gushimira umugabo we wari umaze guhesha Chelsea igikombe cya Champions League batsinze Manchester City igitego 1-0.

Icyo gihe Sissi yinjiye mu kibuga asimbukira umugabo we aramuhobera cyane nawe aramuterura imbere y’abana babo, bifotoreza ku gikombe bombi bishimye akanyamuneza ari kose, none nyuma y’igihe gito baratandukanye.

Byavuzwe kenshi ko Sissi yagiye agira uruhare runini kugira ngo Tuchel yitware neza abashe kwegukana ibikombe mu bihugu bitandukanye, haba mu Bwongereza, mu Bufaransa no mu Budage.

Ntabwo hatangajwe impamvu nyamukuru Umutoza Thomas Tuchel yatandukanye n’umugore we Sissi bari bamaranye imyaka 13 baryoherwa n’urukundo.

Thomas Tuchel yatandukanye n'umugore we Sissi bamaranye imyaka 13

Ifoto ya Tuchel ateruye Sissi ubwo Chelsea yegukanaga Champions League

Ibyari ibyishimo byahindse amarira

Tuchel na Sissi batandukanye nyuma y'imyaka 13 babana nk'umugabo n'umugore

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...