Ubwo
umuherwe Abramovich yari mu ntambara y’uburyo yakwigobotora ibihano yafatiwe na
Leta y’u Bwongereza birimo guhezwa mu Bwongereza no kwamburwa uburenganzira bwo
kugurisha Chelsea, umutoza mukuru wa Chelsea Thomas Tuchel nawe yari mu
mategeko asinya ibyangombwa bya nyuma agatandukana n’umunyamakurukazi Sissi
bari bamaranye imyaka 13 babana nk’umugabo n’umugore.
Tuchel
na Sissi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, aribo Emma
Tuchel na Kim Tuchel mu myaka 13 bari bamaranye babana.
Amakuru
yasohotse kuri iki cyumweru avuga ko aba bombi bagerageje kurwanya iyi gatanya
ariko bikanga, birangira umwanzuro ufashwe ko buri wese aba ukwe akigenga
ndetse banabisaba amategeka.
Nubwo
batandukanye, mu mategeko Tuchel na Sissi bemeranyije ko abana babo aribo b’ingenzi
kurusha buri kimwe, bityo ko bazitabwaho n’ababyeyi babo kandi neza uko
bikwiye.
Tuchel
w’imyaka 48 y’amavuko uhembwa Miliyoni 7 z’ama-pound ku mwaka muri Chelsea,
amakuru aravuga ko iyi gatanya izamutwara akayabo kuko umugore we Sissi yaretse
akazi k’itangazamakuru aho yakoreraga ikinyamakuru cyo mu Budage cya Süddeutsche
Zeitung kugira ngo yite ku muryango we, nubwo birangiye atandukanye n’umugabo.
Ifoto
ya hafi itazava mu mitwe ya benshi, ni iyafatiwe ku kibuga cya Porto muri
Portugal, cya Estadio do Dragao ubwo Sissi yinjiraga mu kibuga n’ibyinshimo
byinshi gushimira umugabo we wari umaze guhesha Chelsea igikombe cya Champions
League batsinze Manchester City igitego 1-0.
Icyo
gihe Sissi yinjiye mu kibuga asimbukira umugabo we aramuhobera cyane nawe
aramuterura imbere y’abana babo, bifotoreza ku gikombe bombi bishimye
akanyamuneza ari kose, none nyuma y’igihe gito baratandukanye.
Byavuzwe
kenshi ko Sissi yagiye agira uruhare runini kugira ngo Tuchel yitware neza
abashe kwegukana ibikombe mu bihugu bitandukanye, haba mu Bwongereza, mu
Bufaransa no mu Budage.
Ntabwo
hatangajwe impamvu nyamukuru Umutoza Thomas Tuchel yatandukanye n’umugore we
Sissi bari bamaranye imyaka 13 baryoherwa n’urukundo.
Thomas Tuchel yatandukanye n'umugore we Sissi bamaranye imyaka 13
Ifoto ya Tuchel ateruye Sissi ubwo Chelsea yegukanaga Champions League
Ibyari ibyishimo byahindse amarira
