Umutoza wa Bugesera FC yasobanuye ibyo gukoresha amarozi

Imikino - 14/03/2026 3:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Bugesera FC yasobanuye ibyo gukoresha amarozi

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC,Banamwana Camarade yahakanye ibyo gukoresha amarozi avuga ko iyo abantu babonye umutoza w’Umunyarwanda urimo aritwara neza babishakira indi nyito.

Banamwana Camarade  wakunze kuvugwaho gukoresha amarozi cyane yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko niba amarozi abaho akaba ayakoresha ko akiri mu gikombe cy’Amahoro bityo ko azayakoresha agatwara igikombe.

Ati:”Niba uburozi bubaho ,ndacyari mu gikombe cy’Amahoro uzabimbaze ntwaye igikombe. Uburozi ntabwo mbwemera. Niba bubaho nkaba mbukoresha ,haracyarimo amakipe akomeye nzaza nziroge ntware igikombe ariko se nimba ntagitwaye Ubwo izo mbaraga zibaho”.

Yakomeje agira ati:”Ni ibintu abantu babona ibyo umuntu akora bakibaza niba ariwe ubikora . Nkiriya imikino itandatu natsinze(mu mwaka ushize w’imikino ) iyaba ari umuzungu uzitsinze ,Police FC yarimo ishaka umutoza niwe wagombaga gusinyq nta wundi ariko njye ntabwo bambona ko nabishobora.”

Uyu mutoza w’ikipe ya Bugesera FC yavuze ko iyo Umunyarwanda  akoze ibintu bigoye babishakira indi nyito.

Ati:”Abantu rero iyo babona ko ibintu bigoye babishakira indi nyito. Nkavuga ngo tujye twishimirq ibikorwa umuntu akoze tureke kubishyira mu zindi mbaraga.

Iyo mubonye Umunyarwanda ukoze ibintu ,ntabwo mu mubona mu buhanga mu mubona mu zindi mbaraga”.

Banamwana Camarade yahakanye ibyo gukoresha amarozi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...