Ejo ku wa Gatatu ni bwo Wolves yari yakiriye Arsenal mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ya 2025/2036. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Arsenal yatsindiwe na Bukayo Saka na Hincapie naho Wolves itsindirwa na Bueno na Calafiori witsinze.
Nyuma y’uyu mukino, Arteta yavuze ko ikipe ye igomba kwemera buri kimwe mu byo inengwa ko igomba kwisubiraho kuri Tottenham ku Cyumweru. Yagize ati: “Ibyo ni ishimwe rikwiye guhabwa Wolves, ntibagomba gusuzugurwa. Twakoze amakosa yoroshye kandi asanzwe cyane.
Ikibazo cyose, kunengwa, cyangwa igitekerezo cyose, uyu munsi tugomba kubyakira uko biri. Uko biri kose, twemere buri kintu cyose batunenga kuko tutitwaye ku rwego rwasabwaga. Icyo umuntu wese yavuze gishobora kuba ari ukuri kuko tutakoze ibyo twagombaga gukora. Inzira yo kubigaragaza ni ibyo tuzakorera mu kibuga ku Cyumweru, aho dufite andi mahirwe akomeye”.
Yakomeje agira ati: ”Twahoraga tubikora, ariko niba uri umukinnyi ukomeye cyangwa ikipe ikomeye, ugomba kubyerekana ubutaha. Kubivuga hano biroroshye, ariko tugomba kubyerekana mu kibuga.”
Arteta yongeyeho ko ikipe ye itari ku rwego rwayo rwiza kandi ko bagomba kwisuzuma ubwabo bitewe n’uku gutakaza andi manota. Yagize ati: “Birababaje cyane kubera umusaruro n’uko umukino warangiye, ariko tugomba kwishyiraho amakosa. Imikinire y’igice cya kabiri ntiyari ku rwego rusabwa muri iri rushanwa ngo utsinde.
Ni igihe cyo kubabara no kumva uko twiyumva, ariko si cyo gihe cyo kubiganiraho cyane. Iyo uri ku rwego rwo hejuru kandi uri mu makipe ahanganiye igikombe, ugomba kwemera igihombo nk’iki, kandi uyu munsi turagikwiriye. Ku Cyumweru dufite umukino ukomeye”.
Kuva 2026 yatangira, Arsenal imaze gukorera amanota 13 muri 24 yashobokaga muri shampiyona. Kugeza ubu Arsenal iri ku mwanya wa mbere aho irusha Manchester City iyikurikiye amanota 5 gusa yo iracyafite umukino w’ikirarane.

Arteta yerekanye ko abakinnyi be bagaragaje urwego ruri hasi ku mukino banganyijemo na Wolves

Arteta yavuze ko bagomba kugarukana imbaraga ku mukino wa Tottenham
