Uyu mukino wari umwe mu yo APR FC ikina mu
kwitegura shampiyona y’umwaka wa 2025-26 ndetse na CAF Champions
League. Mu gihe abafana bamwe bashobora kuba baragaragaje impungenge ku
musaruro utari mwiza, Taleb yasobanuye ko atitaye ku byavuye mu mukino ahubwo
ko ari kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo hejuru.
Yagizer ati “Imikino ya gicuti ntabwo igaragaza
isura nyayo y'umukino w'amarushanwa. Icy'ingenzi ni uko nta mukinnyi
ukomeretse. Shampiyona ni mu kwezi kumwe, na Champions League irahari. Ibi bihe
ni ibyo kwiyubaka, si ibyo gutsinda gusa".
Taleb yavuze ko afite gahunda y’imyitozo mpuzamahanga
yita ku myiteguro y’umubiri, tekinike n’amayeri atandukanye. Ati “Dukeneye nibura iminsi 40 yo kwitegura
ku rwego rw’umwuga. Ubu turimo gukora ku mbaraga, umuvuduko no kuzamura urwego
rw’umukinnyi ku giti cye. Icyumweru gitaha tuzatangira ku buryo dukina nk’ikipe
ifite uburyo bunoze bwo gusatirana. Icyizere mfite ni uko APR izaba ikipe
ikomeye cyane mu byumweru bine biri imbere.”
Uyu mutoza yavuze ko impamvu ahindura abakinnyi
hagati mu mukino, harimo nko kuba yatanze umwanya kuri Pacifique na Dauda ari
uko agishaka abakinnyi bazahuzwa n’uburyo bw’imikinire yifuza.
Umutoza Taleb yagaragaje ko yishimiye uko bamwe mu
bakinnyi bashya barimo William Togui na Memel Dao bitwaye, nubwo bitari
byoroshye kubera igitutu cy’imyitozo.
Ati: “William yagaragaje ko afite ubushobozi, kandi
nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune yashoboye gukina neza. Dao nawe ari
kwitwara neza, ariko tugomba kumenya ko twakoze imyitozo ikomeye. Ejo mbere
y’umukino, twakoze amasaha 3 y’imyitozo mu gitondo no ku manywa. Ni uko ntegura
ikipe ku rwego mpuzamahanga".
Mu gihe hari abashobora kwibaza ku buryo APR FC
itaratangira gutsinda byoroheje, Taleb yavuze ko atashukwa no gushimisha
abafana mu gihe kitarambye, ahubwo ko yifuza ko ikipe izaramba mu mikino
y’ingenzi.
Ati: “Iyo nshyize imbere gutsinda muri iyi mikino ya
gicuti, mba nciye intege imyitozo ngenderwaho. Ntabwo nshaka kunezeza abantu ubu
ngo nyuma turire. Tuzababara ubu, ariko tuzaryoherwa igihe gikwiye.”