Umutoza Constantine ntiyemera igitekerezo cya Perezida wa FERWAFA

Imikino - 17/03/2026 9:44 AM
Share:
Umutoza Constantine ntiyemera igitekerezo cya Perezida wa FERWAFA

Umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Stephen Constantine yahakanye igitekerezo cya Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, wifuje ko umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yakongerwa ku rutonde rw'abakinnyi b'agateganyo bazakina FIFA Series 2026.

Mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya gicuti ya FIFA Series, ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe ku cyicaro cy'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amagauru mu Rwanda habereye ikiganiro n'Itangazamakuru aho Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje uko bwiteguye iyi mikino ndetse Umutoza Mushya Stephen Constantine ashyira hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi bazifashisha muri iyi mikino.

Icyatangaje benshi ni ukutagaragaramo k'umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, n’ubwo amaze iminsi yitwara neza muri shampiyona.

Umutoza wungirije w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari ibibazo by’imvune uyu mukinnyi akunze kugira hagati mu mu mikino ndetse ko yambwiboneye inshuro nyinshi aryama hasi ari kuvurwa.

Yagize ati: “Kuri Olivier, buriya umuntu agiye avuga umukinnyi we wasanga twagira abakinnyi 100, ariko buriya hari utuntu umuntu akurikirana. Twaramurebye ni byo, na n’ubu turacyamukurikirana. Ntabwo namushyizemo kuko ntamubonye.”

“Muribuka abakinnyi twigeze guhitamo bakina imbere mu gihugu, ni twe twamuhamagaye kandi nta kipe yari afite. Kugeza ubu umwanzuro twafashe ni uko kumuzana waba wihuse cyane. Tumuhe umwanya abanze akine. Mu mikino yose ya Rayon Sports iyo ahuye n’umuntu ntajya munsi y’iminota itatu ari kuvurwa.”

Nyuma yaho Itangazamakuru ryongeye kubaza kuri Kwizera Olivier, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, we yahaye amahirwe kuri Olivier, cyane ko urutonde rukiri urw’agateganyo. Ati: “Turashobora kongeramo abandi bakinnyi, tukagera kuri 31 cyangwa 32, kugira ngo umutoza abone kubireba neza. Reka na Olivier ahabwe amahirwe.”

Umutoza w'ikipe y'Igihugu "Amavubi", Stephen Contantine yahise ashimangira ko nta gahunda bafite yo kungeramo uyu munyezamu ndetse ko ikipe yatoranyijwe na Eric Nshimiyimana ntakigomba kuyihungabanya.

Ati: “Ndifuza ko hari icyo nakongeraho, abakinnyi batoranyijwe na Eric Nshimiyimana kuko arabazi, nta biganiro, nta kubijyaho impaka, ubwo ni abo batoranyijwe ndetse ntabwo abakinnyi bose bazatoranywa. Yaba umuntu umwe cyangwa 10 mu bari muri iki cyumba babona ko hari utahamagawe, amenye ko ntabwo buri mukinnyi yahamagarwa, yagendeye ku bo yabonye. Ntabwo ibi byashoboka ko buri gihe tuza kuvugana ku wo gutoranya."

Nubwo bimeze uku, Constantine ashobora kwisubira ku cyemezo yafashe kuko yaraye akurikiye umukino Rayon Sports yanganyijemo na AL Merrikh 0-0, ndetse Kwizera Olivier yongeye kwigaragaza akuramo imipira ikomeye yashoboraga kubyara ibitego.

Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC ni bo banyezamu bane bari ku rutonde rw'agateganyo ruzakina FIFA Series 2026 izatangira ku ya 26 Werurwe 2026 i Kigali.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...