Mu gihe Amavubi ari kwitegura FIFA SERIES iteganyijwe muri Werurwe 2026, abenshi bategereje kubona umutoza mushya w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda uzasimbura Adel Amrouche uheruka gutandukana nayo kubera umusaruro muke.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yahishuye ko umutoza mushya uzaza azabanza gukorana n'abatoza b'agateganyo bahari ndetse ko bo bakomeje akazi.
Yagize ati: "Kuri ubu, abatoza b'agateganyo bahari barakomeza bakore, hanyuma umutoza mushya mukuru naza agashima imikoranire yabo ndetse n'ubumenyi bwabo, ni we uzihitamo gukomezanya nabo cyangwa kuzana abashya bazakorana."
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye ko mu rugendo rwo gushaka umutoza mushya w'Amavubi, babonye ubusabe bw'abatoza 688 nyuma hakozwe isuzuma basigarana abatoza 18, nabo bakoreshwa ibizamini batoranyamo 5. Kuri ubu urutonde rw'abatanu basigaye bari kuganira na buri umwe mu rwego rwo kuzareba uzavamo umutoza mushya w'ikipe y'Igihugu, Amavubi.
Bonnie Mugabe yakomoje ku bivugwa ko muri abo batoza batanu harimo Stephen Constantine watoza Amavubi muri 2014-15 ndetse n'igihe Amavubi azatangira umwiherero witegura FIFA SERIES iteganyijwe gutangira ku ya 23 Werurwe 2026.
Ati: "Turi kubikora mu buryo bw'ibanga buriya tuzatumira Itangazamakuru turisobanurire byose, gusa mu gihe cya vuba muzabimenya. Turi guteganya gutangira umwiherero w'Amavubi hagati ya tariki 16-17 Werurwe 2026."
Mu mikino ya FIFA series, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda iri mu itsinda rizakinira kuri Stade Amahoro, aho umukino wa mbere Amavubi azakira Igihugu cya Grenada saa 21:00 tariki 27 Werurwe, mu gihe Kenya na Estonia bazaba bakinnye saa 18:00
