Umutoniwase Annie yatangiye umwaka w'ingamba mu mashimwe yanyujije mu ndirimbo "Shimwa Yesu" – VIDEO

Imyidagaduro - 09/01/2026 9:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoniwase Annie yatangiye umwaka w'ingamba mu mashimwe yanyujije mu ndirimbo "Shimwa Yesu" – VIDEO

Nyuma y’uko umwaka washize atabashije gukoresha imbaraga afite zose mu muziki, Umutoniwase Annie yatangiranye ingamba nshya uyu mwaka wa 2026 ashyira hanze indirimbo nshya yise "Shimwa Yesu".

Uyu muhanzikazi uri mu mwaka we wa gatatu mu muziki, yashyize hanze iyi ndirimbo nk’uburyo bumwe bwo kongera gukora umuziki cyane ndetse awushyizeho umutima we wose nyuma y’uko mu mwaka ushize atabashije gushyiramo imbaraga ze zose bitewe n’ibindi bikorwa yari ahugiyemo.

Annie yavuze ko gushyira hanze iyi ndirimbo mu ntangiriro z’umwaka ari bumwe mu buryo bwo gutangirira uyu mwaka mu ngamba nshya kandi mu mbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije gushima Imana yo "yaturinze mu 2025 tukaba dutangiye undi mwaka mushya turi amahoro". Ni isengesho kandi ryo gusegura uyu mwaka wa 2026 dutangiye.

Annie Mutoniwase amaze igihe gito muri muzika kuko yawinjiyemo muri Kanama 2023, gusa ntabwo yahise abishyiramo imbaraga cyane, amaze gukora indirimbo 2 n'iyi yashize hanze ya gatatu yise "Shimwa Yesu".

Uyu muhanzikazi yatangiriye ku ndirimbo yitwa "I Need Lord", nyuma ashyira hanze indi yitwa "Nashimwe", muri uyu mwaka yavuze ko agarukanye imbaraga nyinshi mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel.

Annie Umutoniwase yashyize hanze indirimbo nshya yise  "Shimwa Yesu"


Reba amashusho y'indirimbo "Shimwa Yesu" ya Annie Umutoiwase



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...