Umutoma wa Hailey Baldwin ku mugabo we Justin Bieber wizihiza isabukuru y'amavuko

Imyidagaduro - 02/03/2022 2:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutoma wa Hailey Baldwin ku mugabo we Justin Bieber wizihiza isabukuru y'amavuko

Hailey Baldwin mu mutoma unogeye amatwi yifurije isabukuru nziza umugabo we Justin Bieber.

Umunyamideli kabuhariwe Hailey Baldwin umugore w'umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber, yakoresheje amagambo meza yuzuye imitoma yifuriza umugabo we kugira isabukuru nziza ndetse anamuhishurira ko yishimira gusangira ubuzima nawe. Justin Bieber watewe umutoma n'umugore we ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 28 amaze abonye izuba.

Hailey Baldwin akoresheje Instagram yerekanye ifoto ye n'umugabo we Justin Bieber maze agira ati: ''Isabukuru nziza mukunzi wanjye, hari ibintu byinshi bitangaje byiza mu buzima ariko ikibirusha byose ubwiza ni uko ari wowe nsangira ubuzima nawe. Ndagukunda....twishimire imyaka 28''. Aya akaba ariyo magambo umunyamideli Hailey Baldwin yakoresheje yereka amarangamutima umugabo we Justin Bieber.

Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Hailey Baldwin uretse kuba yateye umutoma umugabo we ku isabukuru y'amavuko,asanzwe akunze kumwerekana ku mbuga nkoranyambaga ari nako amubwira amagambo y'urukundo. Iyi couple ikaba imaze imyaka 4 ikoze ubukwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...