Impamvu nyamukuru ni uko karoti ari imboga, kandi imboga muri rusange zizwiho kuba zirimo intungamubiri kandi zigafasha umuntu kumva ahaze. Ibyo bituma abantu bumva ko n’umutobe wa karoti ugomba kuba ufite iyo nyungu imwe.
Ariko iyo karoti ikuwemo umutobe, igice kinini cya fibre gisigara mu mashini iyikuramo. Mu kirahure hasigara cyane cyane amazi, isukari karemano, ibara ndetse n’imbuto z’intungamubiri zimwe na zimwe.
Ikirahure kimwe gishobora kuba kirimo karoti nyinshi
Kugira ngo ukore ikirahure giciriritse cy’umutobe wa karoti, hashobora gukoreshwa karoti nyinshi cyane, rimwe na rimwe zirenga igice cya kilo. Umuntu ashobora kutarya karoti nyinshi bene ako kageni icya rimwe, ariko kuyinywa mu mutobe bishobora kumworohera cyane.
Ibi bituma umutobe utuma umuntu anywa imboga nyinshi mu gihe gito, ariko ntamve ahaze nk’uko byagenda aramutse aziriye uko ziri.
Karoti yose iba irimo fibre ifasha mu igogorwa ry’ibiryo, ituma umuntu amara igihe yumva ahaze kandi ikagabanya umuvuduko isukari yinjiramo mu mubiri.
Iyo karoti ikozwe umutobe, igice kinini cy’iyo fibre gisigara mu bisigazwa. Ibi bituma isukari karemano iba mu mutobe iboneka mu buryo bworoshye kandi bwihuse kurusha iyo umuntu arya karoti yose.
Umutobe wa karoti uba urimo isukari ingana iki?
Karoti ubwayo irimo isukari karemano, kandi kuyirya yose nta kibazo bidasanzwe biteye. Ariko iyo ikozwe umutobe, iyo sukari ibanyinci
Ikirahure gito cy’umutobe wa karoti gishobora kuba kirimo hafi utuyiko tubiri n’igice tw’isukari, mu gihe ikirahure kinini cyo muri café gishobora kugera ku tuyiko turenga dutandatu. Iyi si isukari yongerwamo n’umuntu, ahubwo ni isukari karemano iba muri karoti.
Ikirahure cy’umutobe wa karoti gicuruzwa muri café gishobora kugira hafi calories 170, bitewe n’ingano yacyo n’umubare wa karoti wakoreshejwe.
Ikibazo si calories gusa, ahubwo ni uko umuntu ayanywa vuba kandi ntasigare ahaze igihe kirekire. Ni yo mpamvu umuntu uri ku ndyo yo kugabanya ibiro atagomba gufata umutobe wa karoti nk’ikintu kidafite calories.
Nubwo ufite izo mbogamizi, umutobe wa karoti ufite intungamubiri. Urimo beta-carotene, ikinyabutabire umubiri ushobora guhinduramo vitamin A.
Vitamin A ifite uruhare mu gufasha kureba neza, ubudahangarwa bw’umubiri, uruhu ndetse n’imikorere isanzwe y’uturemangingo. Gukata cyangwa gukanda karoti bishobora gutuma umubiri ubasha gukuramo bimwe mu bigize karoti ku buryo bworoshye.
Ariko kuba hari intungamubiri zimwe umubiri ushobora gukuramo neza mu mutobe ntibivuze ko umutobe uruta kurya karoti yose. Mu mirire, ni ngombwa kureba fibre, calories, uko umuntu ahaga ndetse n’ingano y’ibiryo umuntu arya muri rusange.
Kurya karoti yose ni byo byiza kurushaho
Dr. Rosman ashimangira ko, mu bihe byinshi, kurya karoti yose ari byiza kurusha kuyinywa nk’umutobe. Iyo uyiriye, urayihekenya, ukabona fibre, ikuzuza igifu kandi ikagufasha kumva uhaze.
Niba umuntu ashaka ikinyobwa kirimo karoti, gukora smoothie ukoresheje karoti yose bishobora kuba byiza kurusha kuyikuramo umutobe, kuko fibre nyinshi iguma mu kinyobwa.
Umutobe wa karoti si ikinyobwa kibi burundu. Ushobora kugira intungamubiri, cyane cyane beta-carotene, kandi ushobora kunyobwa rimwe na rimwe.
Ariko ntukwiye gufatwa nk’imboga zitagira calories cyangwa nk’amazi. Ushobora kuba urimo isukari karemano nyinshi, calories nyinshi ndetse ukaba ubuze fibre nyinshi iba muri karoti yose.
Kubera iyo mpamvu, ku muntu ushaka kurya neza cyangwa kugabanya ibiro, inama nyamukuru ni kurya karoti yose aho kuyinywa nk’umutobe.
