Rutahizamu w’Umwongereza, Marcus Rashford, uri mu bihe byiza cyane mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, yongeye gutuma abafana be badasinzira nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku hazaza he muri FC Barcelona.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ukinira Barça ku ntizanyo yavuye muri Manchester United, ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne, La Liga, nyuma y’umwaka utangaje yitwayemo neza.
Nyuma y’umukino ukomeye Barça yatsinzemo mukeba wayo Real Madrid ibitego 2-0, Rashford ni we wafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze kuri free-kick, ibintu byashimishije abafana ku isi hose.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Rashford yavuze amagambo yatumye benshi batangira kwibaza ku hazaza he: Yagize ati: “Iyi kipe ya Barça ni idasanzwe, ifite ejo hazaza heza cyane. Kuguma hano byaba ari iby’agaciro gakomeye kuri njye.”
Yakomeje avuga ko nubwo atari we ugena byose, afite icyifuzo gikomeye cyo kuguma i Barcelona: “Ntabwo ndi umupfumu… ariko iyo nza kuba we, naguma muri Barcelona. Turategereje turebe ibizaba.”
Ese Rashford azagurwa burundu?
Amakuru ava imbere muri iyi kipe avuga ko amasezerano Barça yagiranye na Manchester United harimo ingingo ishobora gutuma Barcelona imugura burundu ku mafaranga agera kuri Miliyoni 30 z’ama-Euro.
Ubuyobozi bwa Barça buyobowe na Perezida Joan Laporta ngo bushimishwa cyane n’imikinire ye, ndetse umutoza Hansi Flick na we akaba amufata nk’umukinnyi w’ingenzi mu mushinga mushya w’iyi kipe.
Rashford kugeza ubu ari mu bihe byiza cyane, kuko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026 amaze gutsinda ibitego 14 ndetse agatanga n’imipira 14 yavuyemo ibitego (assists), ibintu byatumye abafana ba Barça hirya no hino ku isi — barimo n’abo mu Rwanda — bakomeza gusaba ko yagurwa burundu.

Haribazwa niba Marcus Rashford azaguma muri FC Barcelona


Marcus Rashford yafashije FC Barcelona gutwara igikombe cya shampiyona batsinze Real Madrid
