Tariki 10 Ukwakira hasohotse amakuru avuga ko Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable, ari kwifuzwa n'amakipe yo muri Libya ndetse ko ibiganiro bigeze kure.
Aganira na InyaRwanda, Aimable Nsabimana yahakanye ayo makuru ahubwo avuga ku makimbirane afitanye na Rayon sports. Ati: "Nta makuru ahari y'uko ngiye kwerekeza muri Libya, ndacyaburana na Rayon Sports kugira ngo impe amafaranga ya 'Recruitment' yanjye.
Haramutse hari ikipe yo muri Libya inshaka yavugana na Rayon Sports kuko nyifitiye amasezerano, kandi nanjye imfitiye amafaranga. Turi kuganira nko mu kwezi kwa mbere hari igihe byacamo kuko kuba ntakina biri kunsubiza inyuma."
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports wahaye amakuru InyaRwanda, yavuze ko batiteguye kurekura Nsabimana Aimable ku buntu kuko bamubara nk'umukinnyi wabo nubwo nta 'licence' yahawe.
Yagize ati: "Nsabimana Aimable ni umukinnyi wacu kuko arahembwa nk'abandi bakinnyi b'ikipe, niba hari ikipe imushaka izavugana natwe kugira ngo tumurekure. Yego tumufitiye amafaranga ya 'recruitment' kandi hari uburyo bwateganyijwe bwo kumwishyura."
Myugariro Nsabimana Aimable yareze Rayon Sports muri FERWAFA asaba ko yakwishyurwa Miliyoni 5 Frw za 'Recruitment' imubereyemo. Tariki 03 Ukwakira 2025 abahagarariye Rayon Sports bitabye muri FERWAFA ku kirego barezwemo n'uyu mukinnyi.
Nsabimana Aimable ubwo yari amaze gutsinda igitego
Abel Taremwa ushinzwe amategeko muri FERWAFA, yameje ko izi mpande zombi zahuye, ndetse ko mu gihe kitarenze hagati y'iminsi 10-15 nyuma yaho impande z'urega n'uregwa zihuye Komisiyo Nkemuramakimbirane iterana igafata Imyanzuro ku kirego.
Uko ikibazo giteye!
Tariki 11 Nyakanga 2024 Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports, ahabwa Miliyoni 2 Frw muri 15 Frw bari bemeranyije, ubwo yari mu ikipe y'Igihugu ya CHAN yitegura imikino na Sudani y'Epfo yahawe Miliyoni 8 Frw hasigaramo 5 Frw.
Shampiyona yo muri Libya izatangira tariki 31.10.2025 ikinwe n'amakipe 32. Isoko ryo kugura muri Libya rirafunguye, bisobanuye ko umukinnyi wese ashobora kwerekezayo ubu.
Ubwo Nsabimana Aimable yishimiraga kongera amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports