Umutima ukunda Imana ntubura aho uhurira nayo - Ev Ernest

Iyobokamana - 19/09/2021 8:06 AM
Share:
Umutima ukunda Imana ntubura aho uhurira nayo - Ev Ernest

Dusome: Imigani 8:17 Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.

Ibihe birahinduka, n’abantu turahinduka ariko Imana yo ntijya ihinduka, uko yari iri cyera n’uyu munsi ni ko iri kandi izahoraho, niyo mpamvu yitwa Uwiteka (Kuva 3:14), kandi urukundo  ikunda abantu yaremye ruhoraho ibibe n’ibihe.

Imana twayimenye mu buryo butandukanye bitewe n’aho twahuriye nayo cyangwa bitewe n’uwayitwigishije, niyo mpamvu tuyikunda, tuyizera cyangwa tukayihamya no mu buryo butandukanye, ariko icyo tudakwiye kuyoberwa ni uko Imana ari urukundo (1 Yohana 4:8) ni Umubyeyi uduheka kuva mu bwana kugeza imvi zacu zibaye uruyenzi (Yesaya 46:4).

Muri iki gice cy’imigani ibice 8 Imana iratwereka ikiruta ibindi, ni ugushaka ubwenge itanga, tukaburutisha byose kuko mubyifuzwa byose ntagihwanye nabwo, Yobu asobanura iby’ubu bwenge yaravuze ati Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka (Yobu28:28), Naho Yakobo we asobanura ubu bwenge arabaza ati Ni inde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga ? niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye afite ubugwaneza, yerekana ubwenge buva mu ijuru mu buryo bugaragara ati:

-          Buraboneye,

-          Ni ubw’amahoro

-          Ubugwaneza,

-          Bwemera kugirwa inama

-          Bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza ,

-          Ntiburobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. (Yakobo 3: 13-17)

Iyo urukundo dukunda Imana rugenda rudukamukamo ubu bwenge bugenda butuvamo, umutima w’intege nke ugenda utwereka ko nta buryo dufite bwo kwegera Imana nk’uko bikwiye, ariko burya Umutima ukunda Imana ntubura aho uhurira nayo, kabone n’aho ibihe wari usanzwe umenyereye byahindutse, ukinkira mu bindi bihe bikugoye, ayo ni andi mahirwe mashya yakoreshe ushake Imana.

Rwanya icyaguhungisha Imana, ubuzima bwose ubuhindure irembo rigana ku mana, usabe Imana Ubwenge kandi Wemerere umutima wawe ugire inyota yo kuyegera, nuyishaka urayibona nayo irakuzuza ubwenge bwayo kandi  ikwereke inzira nyayo ukwiye gucamo kugeza igihe urugendo rwawe rwo mu isi ruzarangirira, maze ukomezanye nayo mu bundi buzima twahishiwe nayo.

Ernest RUTAGUNGIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...