Umuti ufasha abagabo bafite ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro

Utuntu nutundi - 15/05/2015 11:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuti ufasha abagabo bafite ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro

Kimwe mu bibazo bihangayikisha abagabo, kubura ubushake cyangwa kugira buke mu gihe cyo gutera akabariro nicyo gifata umwanya wa mbere. Iki ni nacyo gitera ahanini ubwumwikane buke mu miryango, gucana inyuma bigahabwa intebe

Abagabo bagira ubushake buke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina barimo ibyiciro, hari abagabo bishakisha mu gihe cyo gutera akabariro ariko bikanga , hakaba n’ababubura burundu..

Hari igice kimwe cy’abagabo bavuga ko bagiye kwa muganga ariko ntibibashe gukira. Mu gushaka gufasha abagabo bagira ikibazo cyo kugira ubushake buke, inyarwanda.com yasuye ivuriro Horaho Life . Iri vuriro rikaba rikoresha imiti yo mu bimera ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International.

Mu mpamvu zitera kugira ubushake buke harimo izikomoka ku burwayi bunyuranye cyane cyane iy’iminsi ituma habaho gushyukwa ku mugabo. Aha twavuga iminsi iyobora amaraso mu mubiri(vaisseaux sanguins), iminsi yo mu mutwe (les nerfs ), n’izndi ndwara zinyuranye harimo na diyabeti.

Indi nkomoko ishobora gutera umugabo kubura ubushake ni ituruka ku mibanire n’uwo bashakanye, guhora ananirwa gutera urubariro uko bikwiye bigahora bimuhangayikishije n’ibindi.

Zimwe mu mpamvu zitera kubura ubushake cyangwa kugira buke ku bagabo

 Umunaniro mwinshi(stress)

 Ubwoba

 Akamenyero gake

 Imirire

 Uburwayi bw’umugongo

 Umubyibuho ukabije

 Imihindagurikire y’ibidukikije

 Ubusinzi

 kwikinisha

 Gusaza,...

Tuganira na Uwizeye Dieudonne , umuyobozi wa Horaho Life yatubwiye ko abagabo bafite iki kibazo bakunda kubagana kandi buri wese bahaye imiti yabugenewe bimugirira akamaro gakomeye. 

Mbere yo gutanga imiti , dufite imashini zabigenewe dukoresha dupima umurwayi. Ntago wahita uha umurwayi imiti utazi imiterere n’inkomoko y’ikibazo afite.-Uwizeye Dieudonne

vigpower

Vigpower umuti ufasha abagabo gusubira ku murongo bakongera gutera akabariro nta mpungenge

Mu miti bifashisha mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke cyangwa se barwaye uburemba, harimo uwitwa Vigpower. Uyu muti nkuko bitangazwa na Uwizeye ngo abagabo bawukoresheje basubiye uko bahoze mbere ndetse bishimira ko wabafashije kuburyo bugaragara. Uwizeye Dieudonne avuga ko uyu muti nta ngaruka mbi guira ku buzima w’uwawukoresheje kuko ukomoka ku bimera kandi ufite ubuziranenge mpuzamahanga.

Nta mpungenge abantu bagira kuko ni umuti w’umwimerere(Naturel), ukorwa mu bimera. Urakora cyane kandi nta ngaruka mbi ugira k’ukorereshe. ugizwe n’utunini dutandatu gusa. Unyobwa mu gihe kitarenze ukwezi n’ibyumweru bibiri.-Uwizeye Dieudonne

 

Akandi kamaro ufitiye umubiri w’umuntu ni:

  Yongera imbaraga z’imibonano mpuzabitsina

  Yongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

  Ifasha igitsina cy’umugabo gukura

  Irinda impyiko kurwara

  Yongera intanga ngabo n’amasohoro,...

Tumubajije ku mwihariko ivuriro ryabo ryaba rifite, yadutangarije ko babanza kwita ku murwayi, bakamenya inkomoko y’ikibazo cye, nyuma bakamuha imiti kandi bakanakurikirana uko ya miti igenda imufasha.

Ushaka ibindi bisobanuro birambuye kuri uyu muti wagana  ivuriro Horaho Life aho riherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura, Etage ya gatatu, imiryango ya 301 na 302 cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788698813 cyangwa kuri 0728698813 Abagabo bafite ikibazo cyo kubura ubushake cyangwa kugira uburwayi bw’uburemba(impuissance) bagana iri vuriro bakongera kurebana akana ko mu jisho n’abagore babo.

RENZAHO Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...