Umutekano w’abaherwe: Mark Zuckerberg uri ku isonga atanga Miliyoni 93 Frw buri munsi mu kwirinda ibyago

Hanze - 28/04/2026 3:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Umutekano w’abaherwe: Mark Zuckerberg uri ku isonga atanga Miliyoni 93 Frw buri munsi mu kwirinda ibyago

Niba wajyaga utekereza ko kuba umuherwe ari ukurya neza no kuryama mu nzu nziza gusa, waba wibeshye. Ku baherwe bayoboye isi mu by’ikoranabuhanga, umutekano ni cyo kintu cya mbere kibatwara akayabo. Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Meta (Facebook, Instagram & WhatsApp), yashyizeho agahigo katarakurwaho.

Nk’uko bigaragara muri raporo nshya z’imikoreshereze y’imari zo muri 2024 na 2025, Mark Zuckerberg yakomeje kuza ku isonga mu gukoresha amafaranga menshi ku mutekano we bwite n’umuryango we. Uyu mugabo akoresha asaga miliyoni 27.2 z’amadolari, ni ukuvuga arenga Miliyari 34 n’igice mu mafaranga y’u Rwanda (Rwf) mu mwaka umwe gusa.

Kuki Mark Zuckerberg akoresha aya mafaranga yose?


Zuckerberg ntarindwa nk’umuherwe usanzwe, ahubwo arindwa nk’umukuru w’igihugu cy’igihangange. Dore bimwe mu bice ayo mafaranga ayagendamo:

Koolau Ranch: Inzu ye y’igitangaza iri mu birwa bya Hawaii ifite inzu yo munsi y’ubutaka (Bunker) n’ikoranabuhanga ryo kwivuna ibitero by’ibisasu.

Abashinzwe umutekano: Afite itsinda ry’abantu babungabunga umutekano we amasaha 24 kuri 24, haba mu rugo n’aho agiye hose.

Ingendo z’indege: Zuckerberg ntiyemerewe kugendera mu ndege zisanzwe kubera umutekano, bityo agendera mu ndege ye bwite (Private Jet) na yo ibarwa nka serivisi y’umutekano.

Dore uko abandi baherwe bakurikirana mu gukoresha amafaranga mu by'umutekano wabo:

Nubwo Zuckerberg ari we uyoboye n’agahigo kadasanzwe, n’abandi bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga ntiborohewe:

Sundar Pichai (Google/Alphabet): Akoresha asaga miliyoni 8.2 z’amadolari (asaga miliyari 10.5 Rwf). Google itangaza ko uyu mugabo ari ingenzi cyane ku kigo, bityo ko umutekano we utagomba kujenjekerwa.

Jensen Huang (Nvidia): Kubera iterambere rya AI, umutekano w'uyu mugabo wariyongereye cyane ugera kuri miliyoni 3.5 z’amadolari (asaga miliyari 4.4 Rwf).

Elon Musk (Tesla & X): Niwe muntu ukize cyane ku Isi. Nubwo imibare imuranga muri Tesla ari miliyoni 2.8 z’amadolari, abasesenguzi bavuga ko akoresha menshi kurushaho binyuze mu bindi bigo bye, dore ko uyu mugabo akunze kuvuga ko afite abanzi benshi mu rwego rwa politiki.


Tim Cook (Apple): Uyu we ari mu ba nyuma kuko akoresha asaga miliyoni 1.4 z’amadolari (miliyari 1.8 Rwf), umubare wagabanutseho gato ugereranyije n’imyaka yashize.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...