Umutekano wa Rema i Kigali wakajijwe! Yaherekejwe n’imodoka 10 zirimo n’iya Polisi

Imyidagaduro - 05/09/2026 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutekano wa Rema i Kigali wakajijwe! Yaherekejwe n’imodoka 10 zirimo n’iya Polisi

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Rema, yamaze kugera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 4 Nzeri 2026 aho yitabiriye igitaramo gikomeye cyo Kwita Izina giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026.

Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo budasanzwe!

Ubwo yavaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza kuri hoteli azacumbikamo, yaherekejwe n’imodoka zigera ku 10 zirimo n’iya Polisi, ibintu byagaragaje uburyo yitaweho n’urwego rw’umutekano rwashyizweho kugira ngo urugendo rwe rugende neza.

Rema ni we uri ku isonga mu gususurutsa abitabira iki gitaramo cyo gusoza ibikorwa bya Kwita Izina by’uyu mwaka, igikorwa cyahuje umuziki, umuco n’imyidagaduro nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22 wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze.

Muri iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, Rema arahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda barimo Saràh Phenom, Kivumbi King na Kenny Sol, mu gihe abavanga imiziki barimo DJ Senshi na DJ Marnaud na bo bari bushyushye ibirori.

Si ubwa mbere uyu muhanzi asuye u Rwanda, kuko iyi ari inshuro ye ya gatatu. Yahataramiye bwa mbere mu 2021 mu gikorwa cya BK All-Star Game, aza kugaruka mu 2023 mu bihembo bya Trace Awards byabereye i Kigali, aho yegukanye ibihembo bibiri bikomeye birimo icya “Global African Artist” n’icya “Song of the Year” abikesha indirimbo ye “Calm Down”.

Abakunzi b’umuziki bategereje ko Rema aza kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Dumebi”, “Iron Man”, “Lady”, “Ginger Me”, “Woman”, “Bounce”, “Soundgasm”, “Holiday”, “Calm Down”, “Charm”, “Hehehe”, “Yayo” na “Benin Boys”, ndetse n’izindi zatumye aba umwe mu bahanzi bagezweho ku rwego mpuzamahanga.

Rema yageze i Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...