Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo budasanzwe!
Ubwo yavaga ku Kibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Kigali yerekeza kuri hoteli azacumbikamo, yaherekejwe n’imodoka
zigera ku 10 zirimo n’iya Polisi, ibintu byagaragaje uburyo yitaweho
n’urwego rw’umutekano rwashyizweho kugira ngo urugendo rwe rugende neza.
Rema
ni we uri ku isonga mu gususurutsa abitabira iki gitaramo cyo gusoza
ibikorwa bya Kwita Izina by’uyu mwaka, igikorwa cyahuje umuziki, umuco
n’imyidagaduro nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22 wabereye i
Kinigi mu Karere ka Musanze.
Muri
iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, Rema arahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda barimo Saràh
Phenom, Kivumbi King na Kenny Sol, mu gihe abavanga imiziki barimo DJ Senshi na
DJ Marnaud na bo bari bushyushye ibirori.
Si
ubwa mbere uyu muhanzi asuye u Rwanda, kuko iyi ari inshuro ye ya gatatu.
Yahataramiye bwa mbere mu 2021 mu gikorwa cya BK All-Star Game, aza kugaruka
mu 2023 mu bihembo bya Trace Awards byabereye i Kigali, aho yegukanye ibihembo
bibiri bikomeye birimo icya “Global African Artist” n’icya “Song of the Year”
abikesha indirimbo ye “Calm Down”.
Abakunzi b’umuziki bategereje ko Rema aza kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Dumebi”, “Iron Man”, “Lady”, “Ginger Me”, “Woman”, “Bounce”, “Soundgasm”, “Holiday”, “Calm Down”, “Charm”, “Hehehe”, “Yayo” na “Benin Boys”, ndetse n’izindi zatumye aba umwe mu bahanzi bagezweho ku rwego mpuzamahanga.

