Umutare Gaby yakomoje ku nshuti ye yavugirijwe induru i Kigali kubera imyambarire

Imyidagaduro - 02/09/2026 10:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutare Gaby yakomoje ku nshuti ye yavugirijwe induru i Kigali kubera imyambarire

Umuhanzi Umutare Gaby ukorera umuziki muri Australia, yavuze ko yababajwe no kumva inkuru y’inshuti ye y’umukobwa yavugirijwe induru n’abantu i Kigali, bamwe barimo abamotari, kubera imyambarire ye ubwo yari mu bikorwa bya siporo.

Gaby avuga ko atari yiteze ko impaka n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa ku myambarire y’abakobwa n’abagore mu Rwanda byagera no ku muntu uri mu bikorwa bya siporo, aho umuntu ashobora kuvugirizwa induru bitewe n’uko yambaye.

Ni inkuru avuga ko yabwiwe n’ishuti ye magara, umukobwa usanzwe ukunda gukora siporo no kuyikorera mu mihanda ya Kigali, akaba amaze imyaka irenga 12 ayikora.

Uyu mukobwa ngo yahamagaye Gaby amubwira ko ababajwe n’ibyamubayeho ubwo yari anyuze ahantu asanzwe akorera siporo.

Ati: “Mfite inshuti yanjye y’igitsinagore, ni umuntu ukunda siporo cyane ariko akayikorera mu muhanda. Ni umuntu ukunda kwiruka cyane, ari i Kigali, kandi ni ibintu amazemo igihe kirenze imyaka 12.”

Yakomeje avuga ko icyo cyabaye cyamutunguye cyane kuko iyo nshuti ye yari imaze igihe kinini ikorera siporo muri ako gace, abantu baho bakaba bari basanzwe bamubona.

Ati: “Ejo yarampamagaye, ampamagara ababaye cyane, kuko ni inshuti yanjye magara. Ambwira ukuntu yanyuze ahantu asanzwe anyura, hanyuma abantu b’abamotari ndetse n’abandi bantu bahitaga bamuvugiriza induru.”

Gaby avuga ko abo bantu batamuvugirizaga induru kubera ikindi, ahubwo ko imyambarire ye ari yo yabaye intandaro. Ati : “Bati ‘dore uko wambaye. Dore ni aba Leta idashaka, ni aba dukwiriye kwamagana."

Kuri Gaby, icyamubabaje kurushaho ni uko ibyo byabaye ku muntu usanzwe ukora siporo muri ako gace kandi akaba amaze imyaka myinshi abikora.

Uyu muhanzi avuga ko kuba iyo nshuti ye yari isanzwe inyura muri ako gace kandi ikahakorera siporo imyaka isaga 12 byatumye yibaza byinshi ku mpinduka z’imyumvire mu bantu.

Yagize ati “Aho hantu asanzwe ahanyura, abo bamotari basanzwe bamubona, kandi ibyo bintu nakubwiye abikoze imyaka 12. Noneho byanteye kwibaza ku bumuntu dusanganywe.”

Kuri we, ikibazo si imyambarire y’uwo mukobwa gusa, ahubwo ni uburyo abantu bashobora kugera ku rwego rwo gutera undi muntu ubwoba cyangwa kumutesha agaciro kubera uko yambaye.

Ni ho yahereye yibuka uko byahoze akiri umwana, aho umukobwa yabaga afite umwanya wihariye mu bandi bana, cyane cyane mu bijyanye no kumurinda ihohoterwa.

Gaby yagarutse ku bihe byo mu mashuri abanza, avuga ko akiri umwana yibuka uburyo abana bagenzi be bafataga umukobwa nk’umuntu ugomba kurindwa.

Yavuze ko iyo umwana w’umuhungu yageragezaga gukubita umukobwa, abandi bana bahitaga baterana kugira ngo bamurengere, bakamubwira ko: “Nta muntu ukubita umwana w’umukobwa.”

Kuri we, ibyo ni urugero rw’ubumuntu avuga ko atifuza kubona bushira cyangwa busimbuzwa imyumvire ituma umuntu asuzugura cyangwa agirira nabi undi kubera uko yambaye.

Ni yo mpamvu yibaza niba hari aho abantu batangiye “gusubira inyuma”, aho umukobwa ukora siporo ashobora kugera mu muhanda agahura n’abantu bamuvugiriza induru kubera imyambarire ye.

Umutare Gaby avuga ko impaka ku myambarire zitagomba gutuma abantu bibagirwa ko imbere ya byose hari umuntu ufite agaciro n’uburenganzira bwo kubahwa.

Avuga ko umuntu ashobora kutemeranya n’imyambarire y’undi, ariko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kumutuka, kumuvugiriza induru cyangwa kumutesha agaciro.

Ku bwe, ikibazo gikomeye kiri mu buryo abantu bitwara ku byo babona no ku buryo imbuga nkoranyambaga zishobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abantu.

Gaby kandi yanenze uburyo imbuga nkoranyambaga zimaze kugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi, avuga ko ibyo abantu babona kuri zo bishobora gutuma bamwe bahita bafata imyanzuro cyangwa bagakurikira ibitekerezo by’abandi batabanje kubitekerezaho.

Avuga ko abantu badakwiye kureka imbuga nkoranyambaga zikabambura ubushobozi bwo gutekereza no gutandukanya ikiri cyo n’ikidakwiye.

Kuri we, kuba ikintu cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abantu benshi bakivugaho, ntibihita bivuga ko ari cyo gikwiriye gukorwa mu buzima busanzwe.

Ni muri urwo rwego yasabye buri wese kugira umutima ushyira mu gaciro, cyane cyane mu gihe abantu batandukanye mu myumvire, imyambarire cyangwa uburyo babaho.

Avuga ko iyo abantu bagize ubushishozi n’umutima ushyira mu gaciro, bituma birinda guhutaza abandi kandi bakubaha umuntu nk’umuntu.

Ku mutare Gaby, ikibazo cy’imyambarire ntigikwiye gutuma ubumuntu busubira inyuma. Ahubwo, impaka kuri iki kibazo zikwiye kuba umwanya wo kwibaza uburyo abantu babana, uko bubahana n’uko bashobora kutemeranya ku kintu runaka batabangamiye cyangwa ngo bahutaze mugenzi wabo.


Umutare Gaby yavuze ko yababajwe no kumva inkuru y’inshuti ye y’umukobwa yavugirijwe induru n’abantu i Kigali, kubera imyambarire ye


KANDA HANO INDIRIMBO 'RUREMA' YA UMUTARE GABY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...