James “Mob James” McDonald yavuze ko yari yaburiwe ko
ashobora guhanirwa gusuzugura urukiko, iyo aramuka yanze gutanga ubuhamya ku wa
kabiri.
Duane “Keffe D” Davis aregwa ubwicanyi kandi ashinjwa
kuba ari we wateguye igikorwa cyahitanye Tupac Shakur. Gusa Davis yahakanye ibi
birego byose ndetse avuga ko nta cyaha yakoze.
McDonald yabajijwe inshuro nyinshi niba ashobora
kugaragaza uwagize uruhare mu rupfu rwa Tupac.
Mu gusubiza, atunze urutoki Davis, yagize ati:
“Murambaza ikintu kitamubera cyiza.
Uru rubanza rugamije gushaka ukuri ku rupfu rwa Tupac
Shakur, ni rumwe mu manza ku bwicanyi zikomeye kandi zari zimaze igihe kirekire
muri Amerika zitaragera ku mwanzuro.
Tupac Shakur yari afite imyaka 25 igihe yaraswaga
n'abantu bari mu modoka banyuraga hafi ye ku muhanda w'i Las Vegas, muri leta
ya Nevada, nyuma yo kureba umukino w'iteramakofe wari urimo Mike Tyson, ku
itariki ya 7 Nzeri (9) mu 1996.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis, wahoze ayobora South
Side Compton Crips, itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo
gitero, yateguye icyo gikorwa nyuma y’uko umwishywa we Orlando Anderson arwanye
na Tupac i Las Vegas, amasaha macye mbere y'uko araswa.
Nk'uko ubushinjacyaha bubivuga, Davis yumvaga igitero
cyagabwe kuri mwishywa we kidashobora kugenda gutyo gusa kidahorewe, ari na byo
byatumye hategurwa iyicwa rya Tupac.
