Urugendo rw’urukundo yakunze Jolly yarunyujije mu nkuru y’indirimbo isubiyemo mu insubirajwi ry’indirimbo "Basi Sori" ya Chriss Eazy na Passy Kizito maze yerekana ko yanamwitangira.
Mu ishusho y’umwigisha wari uyoboye intama, Silvizo ukunda Miss Mutesi Jolly yabajijwe uwo akunda ahishura ko akunda Miss Mutesi Jolly ndetse cyane ku buryo yanamubabimbirwa ku musaraba.
Miss Mutesi Jolly wanyuzwe n’ubutumwa bw’uyu musore, yatangariye umusore ushobora kubambwa ku musaraba kubera we, ashima ubugeni n’uburyo yakozemo ubuhanzi bwe.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.
Miss Mutesi Jolly mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko umuntu mu buzima bwe haba hari gahunda yihaye ndetse n’ibyo ashaka kugeraho.
Ku giti cye abona kwinjira mu rukundo atari cyo kintu cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko atanabiteganya.

Mutesi Jolly ntakozwa ibyo gushaka
Ati: "Nta mukunzi mfite nta n’ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n’ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by’ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora."
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera akanabyishimira kimwe n’uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere.
Jolly kandi yavuze ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo. Ati: "Ntabwo nibwira ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka.
Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye."

Mutesi Jolly yanyuzwe n'indirimbo yamutuwe n'umusore umukunda
N’ubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu rukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye.
Miss Mutesi Jolly yasabye abantu korohera abana b’abakobwa bakareka kubatesha umutwe bababaza igihe bazashakira kuko nta gihe ntarengwa cyo gushaka kandi buri umwe aba afite gahunda yihaye mu buzima bwe.

Usibye iyi ndirimbo uyu musore ajya yerekana ko yihebeye Mutesi Jolly

