Iyi mpanuka yabereye ku mucanga wa Seabright State Beach i Santa Cruz, aho umwana w'imyaka hafi 10 yatwawe n'umuhengeri ukomeye w'amazi. Ryder yahise yirukira mu nyanja, ahangana n'imiraba ikaze kugira ngo amugezeho amukure mu kaga.
Amashusho yafashwe n'umuntu wari hafi y'aho yabereye yagaragaje uwo musore yinjira mu mazi akomeye, akomeza gufata uwo mwana nubwo imiraba yabasukumaga ikabarenza amazi inshuro nyinshi. Nyuma yaje gufashwa n'undi murinzi wo ku mucanga, maze bombi babasha gusubiza umwana ku butaka amahoro.
Umwana yarasuzumwe n'abaganga nyuma yo gukurwa mu mazi, asubizwa mu muryango we nta gikomere gikomeye afite.
Ubutwari bwa Ryder bwakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamushimiye kuba yarashyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore undi muntu. Abayobozi n'abatandukanye bagaragaje ko igikorwa yakoze kigaragaza akamaro k'abashinzwe kurinda abantu ku mazi.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa abantu akaga ko koga mu mazi afite imiraba ikomeye ndetse n'akamaro ko kubahiriza amabwiriza y'abashinzwe umutekano ku nkombe z'inyanja




