Umusore wiga muri Kaminuza 'yateye indobo' umukobwa bigana aterera ivi umwarimu wabo

Imyidagaduro - 18/04/2026 2:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusore wiga muri Kaminuza 'yateye indobo' umukobwa bigana aterera ivi umwarimu wabo

Inkuru idasanzwe y'umunyeshuri wo muri kaminuza ikomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko uyu munyeshuri atandukanye n’umukunzi we, agasaba umwarimu kumubera umugore, ibizwi nko gutera ivi.

Muri Uganda, havutse impaka nyinshi nyuma y’aho muri Kaminuza ya Uganda Christian University (UCU) umunyeshuri yakatiye umukunzi we biganaga [gutera indobo], akajya guterera ivi umwarimu ubigisha akamusaba kumubera umugore. Ibi byatumye benshi bagira icyo babivugaho, aho bamwe bavuga ko imyaka ari imibare gusa, ndetse ko urukundo rutagira imyaka.

Uyu munyeshuri witwa Medard Mugumya, wiga mu ishami ry’Igiswayili muri iyo kaminuza, yatunguye benshi ubwo yashingaga ivi ku butaka agasaba Agenze Rominate Owomugisha, umwarimu w’imyaka 36 akaba n’umuyobozi ushinzwe amasomo, kuzamubera umugore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Red Pepper UG avuga ko urukundo rw’aba bombi rutatangiye uwo munsi, ahubwo bari bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Uyu musore yari asanzwe azwi ku ishuri, ndetse bizwi ko yakundanaga n’undi mukobwa bigana witwa Vallene. Ibi byatumye abanyeshuri benshi batungurwa no kubona aterera ivi umwarimu wabo, ndetse nawe akabyemera.

Icyatangaje abantu kurushaho ni uko Vallene ubwe ari we wahuje uyu musore n’uwo mwarimu, atazi ko bizarangira bakundanye.

Nyuma y’aho, Mugumya n’uwo mwarimu bagiye baganira buhoro buhoro, kugeza ubwo urukundo rwabo rukomeye, bakanemeranya gukundana mu ibanga rikomeye.

Mu gikorwa cyatunguranye, Mugumya yateguye ibirori byo gusaba uwo mwarimu kuzamubera umugore, aho yamupfukamiye imbere y’abantu benshi. Ibi byatumye urukundo rwabo rwari rwarahishwe rujya ahagaragara, bose bararumenya.

Ibi byababaje cyane Vallene wahoze ari umukunzi wa Mugumya, aho yagiye ku mbuga nkoranyambaga akagaragaza agahinda ke, avuga ko yababajwe no guterwa indobo ku karubanda mu buryo butunguranye.

Yavuze ko yababajwe n’uko yatekerezaga ko ari mu rukundo rukomeye n’uyu musore, nyamara we ari gutegura ubukwe n’undi mugore.

Nubwo iyi nkuru yakuruye impaka n’umwuka mubi muri kaminuza, Mugumya n’umukunzi we bagaragaje ko batitaye ku babavuga nabi, ahubwo batangaje ko bagiye gukurikizaho gutegura ubukwe bwabo buteganyijwe muri Gicurasi 2026.

Umusore wiga muri Kaminuza 'yateye indobo' umukobwa bigana aterera ivi umwarimu wabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...