Umusore w’i Kigali wari umaze iminsi yishimira igikombe cya Arsenal yapfuye bitunguranye

Imikino - 27/05/2026 9:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Umusore w’i Kigali wari umaze iminsi yishimira igikombe cya Arsenal yapfuye bitunguranye

Umusore witwa Tuyishimire Leandre w’imyaka 28 wo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, yitabye Imana aho bikekwa ko bifitanye isano n’inzoga zizwi nk’ibyuma yari amaze iminsi anywa yishimira igikombe cya Shampiyona ikipe ya Arsenal yegukanye.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye ejo ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko uyu musore yari amaze iminsi ari kumwe n’abandi basore batatu banywa izi nzoga zifite umusemburo mwinshi, mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’iyi kipe yo mu Bwongereza bakunda.

Nk'uko byatangajwe na TV 1 ku mugoroba w’ejoku wa Kabiri, umwe muri abo basore yasuye bagenzi be batatu aho bari bacumbitse, nyuma gato Tuyishimire Leandre aza kuremba, bituma bagenzi be bahamagara imbangukiragutabara. Icyakora ngo yageze aho bari yamaze gushiramo umwuka.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko aba basore bari bamaze iminsi banywa izi nzoga zizwi nk’ibyuma, ndetse ngo akenshi babinywaga batabanje gufata amafunguro.

Umwe muri abo baturage yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bw’igicuri ndetse ngo yari yaragiriwe inama n’abaganga yo kwirinda kunywa inzoga, ariko bikaba byaramunaniye.

Yagize ati: "Twari twaramubujije kunywa kubera uburwayi bwe, ariko kubera kugendana n’abandi bakunda inzoga biramunanira kuzireka.”

Undi muturage yavuze ko abantu benshi banywa izi nzoga bakabikora nabi, kuko bazinywa ari nyinshi kandi batafashe amafunguro, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire aganira na TV 1 yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yari yarabujijwe inzoga n’abaganga bitewe n’uburwayi yari afite.

Yagize ati: “Uyu musore yari amaze iminsi atari mu rugo iwabo batamuzi irengero. Ababyeyi be baje guhamagarwa babwirwa ko arembye, nyuma baza kumenyeshwa ko yitabye Imana.”

Yakomeje avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rizagaragaza icyateye urupfu mu buryo bwa nyabwo, mu gihe abo bari kumwe na bo bari kubazwa.

Polisi yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane abazinywa birengeje urugero cyangwa bafite uburwayi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...