Uyu musore wo mu itorero rya Restoration Church, yagarutse ku nkuru ikomeye y’uko yagarutse ku Mana nyuma yo kunyura mu buzima bugoye yivurugura mu byaha. Yavuze ku ngingo y’ingenzi yo kumenya Imana y’ababyeyi bawe, ubuzima bwe bwite bukaba bwarabaye ishusho y’uko kutayimenya bishobora kukujyana kure.
Yifashishije amagambo yo mu Itangiriro 31:42, yagaragaje uburyo Imana ya Isaka yahinduriye Yakobo ubuzima kubera ko yari ayizi. Joshua avuga ko atari azi Imana ya se, ndetse na se ubwe ngo ntiyari amuzi bihagije ku buryo byari kumufasha kwifatira icyemezo cyo gukurikira inzira nziza.
Ibyo byatumye ashaka kugenzura ubuzima bwe, ariko mu nzira ibabaje, yisanga atangiye kunywa inzoga ziremereye, arushaho kurambarara mu cyaha, no kunyura mu mwijima w’ibyaha bitagira akagero.
Joshua yatangiye urugendo rwo kwigenzura afite imyaka 14, ari bwo yatangiye kugerageza kwimenya, ashaka “kumva uko isi imeze.” Nyamara inzira yanyuzemo yamushyize mu buzima bwo gushukwa n’isi, aho yageze n’aho yizera ko afite ubumenyi buhagije bwo kuyobora ubuzima bwe wenyine, atarinze kwishingikiriza ku Mana cyangwa ku nama z’ababyeyi.
Nk’uko abivuga, mu buhamya yatangiye mu giterane cy'Abana b'Abashumba cyatamutse imbonankubone kuri BCN Tv ya Restoration Church, Joshua yagize ati: "Imana ibana nawe aho bishoboka, ariko n’abadayimoni bakwereka indi shusho... Iyo uri umusore ushaka kwigenzura, ugenda uva ku Mana gahoro gahoro."
Umunsi umwe, ubwo ababyeyi be bari bahugiye mu masengesho, Joshua yafashe icyemezo cyo gusohokana n’inshuti ye basangira inzoga iremereye cyane yitwa Chinese Liquor ifite ubukana buri ku kigero cya 56% bya alcohol – uru rukaba urugero rukabije ku muntu ukiri muto, kandi udasanzwe unywa inzoga.
Ati: "Nari ndi kumwe n'inshuti yanjye twagiye ahantu gusangira, nari nkiri umwana, dusangira ibintu bitoroshye, bikomeye cyane [abari mu kiganiro bati bivuge], mbivuge? Yari Liquor ifite 56% alcohol. Chiness Liquor [singiye kwamamaza iby'isi, ndashaka kubabwira ububi bwabyo, bibahe isomo, nka ba Ambasaderi b'Ubwami bw'Ijuru mugomba kubimenya ariko ntabwo mugomba kuba nkabyo".
Kunywa inzoga ifite 56% ABV (Alcohol By Volume, cyangwa Alukolo iri mu kinyobwa hakurikijwe igipimo cy’uruhare rwayo ku musaruro wose, volume) ni nko kunywa uburozi kuko uru rugero rukubye inshuro zirenga 10 inzoga zisanzwe. Kuba yaranyweye inzoga ifite 56% bya alcohol, bisobanuye ko 44% gusa ari byo byari amazi n’ibindi ikorwamo.
Joshua yahuye n’ingaruka zitandukanye: yarasinze, ataha yihisha ababyeyi. Se, Apôtre Masasu, ntiyabashije kumuvugisha uwo munsi kubera agahinda ko kumubona yasinze nimugoroba.
Ibyo byabaye intangiriro y’urugendo rwo kwisuzuma, rimwe mu bihe yari muri club, umutima waramuriye cyane, aravuga ati: “Sinzigera nongera kuza aha!” Ariko, ako kanya, umuntu yahise amuha amafaranga, asobanura ko iyo ushaka kuva mu cyaha, ari bwo imbaraga z’isi zigushoramo kurushaho.
Joshua yagarutse ku Mana nyuma y’imyaka myinshi yo kuzenguruka mu buzima bwuzuye icyaha, inzoga, n’irari ry’amafaranga. Yagize amahirwe yo kugira ababyeyi basenga, nubwo yabanje kubakwepa akigira mu bye.
Ubutumwa bw'uyu mwana wo mu batambyi wanyweye inzoga zikomeye ndetse akanywa n'urumogi, burasobanutse. Ati: “Abana b’abashumba benshi ntibamenya Imana y'ababyeyi babo, nyamara iyo Mana ibafitiye imigisha. Kuyimenya ni wo mutekano wabo.”
Uyu munsi, Joshua Masasu uherutse no kurushinga abivuga nk’uwavuye kure, akagarurwa n’imbabazi z’Imana. Ashishikariza urubyiruko rwose, cyane cyane abana b’abakozi b’Imana, kugirana umubano n’Imana ku giti cyabo, aho gukomeza kwishingikiriza ku mateka y’imiryango yabo.
Joshua yatanze ubu buhamya kuwa Gatandatu taliki ya 6/9/2025 mu giterane cy'Abana b'Abashumba (Pastors' Kids Seminar) cyateguwe na Restoration Church ishami rya Gikondo.
Pastors' Kids Seminar ni gahunda yo guhuza abana b'abashumba ndetse n'abashumba ubwabo, bakagirana nabo ibiganiro byihariye. Ni igikorwa kijyanye n'umuryango w'abashumba, gihuza abashumba n'abana babo, hakabaho ibiganiro hagati yabo.
Abana b'abashumba babona "umwanya wo kuvuga, guhugurana bajya inama, bavuga ubuzima bwabo bwa buri munsi mu mibereho yabo nk'abana b'abashumba;
Baganira ku bijyanye n'imbogamizi, inzitizi bagenda bahura nabyo, ababyeyi nabo ari bo bashumba bakabona umwanya wo kubagira inama, nabo bakakira inama zivuye ku bana.
Kuki bikunze kuvugwa ko Abana b'Abashumba badakizwa?
Mbere y'uko iki giterane kiba, hakomojwe ku bikunze kuvugwa ko Abana b'Abapasiteri badakizwa. Umuhoza Wase ni umwana w'umushumba wa Patmos of Faith Church ariko akaba asengera muri ERC Gikondo. Yagarutse ku bikomere Abana b'Abashumba bahura nabyo aho sosiyete iba ishaka kubabona mu mwambaro w'Ababyeyi babo b'Abashumba.
Yanakebuye Abana b'Abashumba badaha agaciro umwambaro bambaye. Yagize ati: "Kubera ko tuba twaravukiye/twarakuriye muri sosiyete cyangwa iwacu tubona turi abana b'abapasiteri, rero abandi bana batavukiye mu gishumba kuza ku Mana cyangwa kuza bayisanga, baza bazi icyo bashaka, ariko twebwe kuba twarabivukiyemo tubifata nk'ibintu bisanzwe."
Yakomeje ati: "Nyuma y'uko tubifashe nk'ibintu bisanzwe, ikintu urimo ntabwo ugiha agaciro, abenshi tuba dushaka gusa nk'abo hanze, ntabwo mvuze ko abenshi badakizwa, barakizwa, nanjye ndakijijwe ndabishimira Imana, ariko impamvu abantu babona tudakizwa ntabwo tuba twarahaye agaciro ikintu twisanzemo"
Avuga ko n'iyo "tukisanzemo usanga baducira imanza ugasanga turi kwisunikira kuba nk'ab'ahandi - ab'ahandi ntabwo babacira imanza.". Yavuze ko ikosa ry'umwana w'umushumba rikabiririzwa kubera 'Title' afite. Ati: "Si uko tuba twananiranye ahubwo ni uko 'attention' yose iba ikuriho, n'agakosa gato ukoze bavuga ko wananiranye kuko ufite title. Umuntu ufite title biramugora kuba yakosa".
Apotre Masasu na we yakirijwe mu kabari
Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu uyobora Restoration Church ku Isi, yavutse mu 1960, avukira mu yahoze ari Cyangugu. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.
Evangelical Restoration Church yatangijwe na Apotre Masasu yagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi ku migabane inyuranye.
Mu mwaka wa 2015 ubwo Apotre Masasu yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, yavuze ko ubwo bimukiraga i Kinshasa, "aho ni ho nahuriye na Yesu". Ati: "Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi".
Yavuze ko yakirijwe mu kabari aho yari yarabaswe n'ubusinzi. Ati: "Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugaturika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye".
Yakomeje avuga uko byagenze kugira ngo yemerere Yesu kumujyamo. Ati: "Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu)".
Apotre Masasu, Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi
Apotre Masasu hamwe n'umuryango we