Umusizi Rumaga Junior yafunguye isomero ry'ibitabo kuri internet

Imyidagaduro - 04/05/2023 3:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusizi Rumaga Junior yafunguye isomero ry'ibitabo kuri internet

Umusizi Junior Rumaga uri mu bagezweho muri iki gihe, yatangiye gufasha abantu gusoma ibitabo binyuze mu isomero ryo kuri internet yatangije.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Umugore si umuntu’, ‘Mazi ya nyanja’ yakoranye na Alyn Sano, yatangaje ko yatangije uru rubuga ruriho ibitabo byo gusoma n’ibindi yise ‘Libraire Sigarwanda’.

Rumaga yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gushyiraho uru rubuga nyuma y’uko yari amaze igihe abantu bamusaba aho bakura ibijyanye n’amateka y’u Rwanda.

Yavuze ko yagiye ahura n’abantu banyuranye, bamubaza inkomoko y’amateka akunze kwibandaho mu bisigo bye, uko n’abo babimenya byisumbuyeho n’ibindi.

Ati “Nari maze igihe kinini abantu bambaza, abandi bansaba aho bakura ibitabo byo gusoma, twashyizeho rero uburyo bworohereza abakunzi, abasomyi n’abanditsi, aho ushobora gukura ibitabo by’umwihariko ibivuga ku mateka biboroheye kuri telephone cyangwa kuri mudasobwa bigendanwa."

Uyu musizi avuga ko ibi bitabo bashyira kuri uru rubuga byanditswe n’abantu banyuranye, kandi buri wese aho ari ku Isi hose yabibona, yaba ibiri kuri internet (soft copy) ndetse n’ibindi bifatika (Hard copy).

Ati “Ubu bikugeraho aho uri hose mu isi mbisi. Guhera uyu munsi twatangiye gushyiraho ibitabo."

Rumaga avuga ko uru rubuga ruzafasha abanditsi kubona aho bagurishiriza ibihangano byabo. 

Ati “Rizafasha abanditsi kubona uburyo buboroheye bwo kugurisha ibitabo byabo rikaba rije no korohereza abasomyi kubona ibitabo cyane iby’amateka mu buryo buboroheye ‘Soft and Hard Copy’.

Uyu musizi avuga ko mu gihe kiri imbere agiye gufungura ahantu hihariye abantu bashobora gusanga ibitabo by’amoko anyuranye. 

Ati “Natangiriye kuri murandasi, ubu niho ibitabo biri, gusa vuba ngiye gutangira gukorera Kicukiro Silverback." 

KANDA HANO UTANGIRE GUSOMA IBITABO BITANDUKANYE KURI URU RUBUGA

Rumaga yatangaje ko yafunguye kuri internet urubuga ruzafasha abantu gusoma ibitabo


Rumaga avuga ko ari gushaka ahantu azajya akorera abantu bagasanga ibi bitabo

KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘NARAKUBABARIYE’ RUMAGA YAKORANYE NA BRUCE MELODIE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...