Kuri uyu wa
Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Umugore
si umuntu’, ‘Mazi ya nyanja’ yakoranye na Alyn Sano, yatangaje ko yatangije uru
rubuga ruriho ibitabo byo gusoma n’ibindi yise ‘Libraire Sigarwanda’.
Rumaga
yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gushyiraho uru rubuga nyuma y’uko yari amaze
igihe abantu bamusaba aho bakura ibijyanye n’amateka y’u Rwanda.
Yavuze ko
yagiye ahura n’abantu banyuranye, bamubaza inkomoko y’amateka akunze kwibandaho
mu bisigo bye, uko n’abo babimenya byisumbuyeho n’ibindi.
Ati “Nari
maze igihe kinini abantu bambaza, abandi bansaba aho bakura ibitabo byo gusoma,
twashyizeho rero uburyo bworohereza abakunzi, abasomyi n’abanditsi, aho
ushobora gukura ibitabo by’umwihariko ibivuga ku mateka biboroheye kuri
telephone cyangwa kuri mudasobwa bigendanwa."
Uyu musizi
avuga ko ibi bitabo bashyira kuri uru rubuga byanditswe n’abantu banyuranye,
kandi buri wese aho ari ku Isi hose yabibona, yaba ibiri kuri internet (soft
copy) ndetse n’ibindi bifatika (Hard copy).
Ati “Ubu
bikugeraho aho uri hose mu isi mbisi. Guhera uyu munsi twatangiye gushyiraho
ibitabo."
Rumaga avuga ko uru rubuga ruzafasha abanditsi kubona aho bagurishiriza ibihangano byabo.
Ati “Rizafasha abanditsi kubona uburyo buboroheye bwo kugurisha ibitabo byabo
rikaba rije no korohereza abasomyi kubona ibitabo cyane iby’amateka mu buryo
buboroheye ‘Soft and Hard Copy’.
Uyu musizi avuga ko mu gihe kiri imbere agiye gufungura ahantu hihariye abantu bashobora gusanga ibitabo by’amoko anyuranye.
Ati “Natangiriye kuri murandasi, ubu niho ibitabo biri, gusa vuba ngiye gutangira gukorera Kicukiro Silverback."
KANDA HANO UTANGIRE GUSOMA IBITABO BITANDUKANYE KURI URU RUBUGA
Rumaga
yatangaje ko yafunguye kuri internet urubuga ruzafasha abantu gusoma ibitabo

Rumaga avuga
ko ari gushaka ahantu azajya akorera abantu bagasanga ibi bitabo
KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘NARAKUBABARIYE’ RUMAGA YAKORANYE NA BRUCE MELODIE