Umusizi Kibasumba Confiance yasobanuye igitabo cye cya mbere “Behind Her Silence” agiye kumurika –VIDEO

Imyidagaduro - 28/05/2026 7:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Umusizi Kibasumba Confiance yasobanuye igitabo cye cya mbere “Behind Her Silence” agiye kumurika –VIDEO

Umusizi Kibasumba Confiance yatangaje ko agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise “Behind Her Silence” cyangwa “Inyuma yo Guceceka”, igitabo avuga ko cyanditswe hagamijwe kuvuganira amarangamutima n’ububabare urubyiruko rukunze kubamo bucece, nyamara isi itabibona.

Iki gitabo kiri kuri paji 153, kikaba kigaruka ku rugendo rw’umukobwa witwa Isimbi, aho umwanditsi agaragaza ubuzima bw’imbere abantu benshi banyuramo, bagakomeza guseka no kubaho nk’aho nta kibazo bafite, nyamara bafite imitwaro iremereye y’amarangamutima.

Kumurika iki gitabo bizaba ku wa 8 Kamena 2026 muri Eza Hotel. Ni igitabo cya mbere Kibasumba Confiance azaba amuritse ku mugaragaro, nyuma y’igihe azwi mu busizi no mu itangazamakuru, aho asanzwe akorera Ishusho TV.

Uyu mukobwa yamenyekanye kandi mu bihangano bitandukanye birimo ibisigo yakoranye n’abarimo Rumaga Junior na Mr Kagame.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kibasumba yavuze ko icyamuteye kwinjira mu rugendo rwo kwandika ibitabo ari uko yumvaga hari ibitekerezo byinshi ashaka kubika no gusigira abandi mu buryo burambye.

Yagize ati: “Nsanzwe ndi umusizi ariko gushyira ibintu byose mu gisigo sinabonaga bihagije kuri njye. Igisigo kiba kigufi, ariko inyandiko yo ishobora kugera kure kuko hari aho ijwi ritagera. Kandi inyandiko ntabwo isaza.”

Uyu mwanditsi yavuze ko “Behind Her Silence” atari cyo gitabo cya nyuma ateganya kwandika, ahubwo ari intangiriro y’urundi rugendo rwagutse rwo gusangiza abantu inkuru n’ubutumwa binyuze mu nyandiko.

Mu gusobanura intego y’iki gitabo, yavuze ko kwandika inkuru ya Isimbi bitari uguhimba gusa umuntu w’impimbano, ahubwo byahindutse urugendo rwo kwinjira mu buzima bw’amarangamutima abantu benshi bahisha.

Ati: “Inyuma yo kumwenyura, kwambara neza, indamutso zubashywe n’ibiganiro bisanzwe, akenshi haba hari intambara zitavugwa isi itazigera ibona.”

Kibasumba agaragaza ko hari urubyiruko rwinshi rubana n’ubwoba, ububabare n’ibibazo by’amarangamutima rutabasha kuvugaho ku mugaragaro, nyamara rukomeza kubaho nk’aho byose ari byiza.

Avuga ko yashakaga kugaragaza ko guceceka atari buri gihe amahoro, kuko rimwe na rimwe guceceka biba ari ubwoba cyangwa uburyo umuntu ubabaye yumva yihishamo kugira ngo yumve afite umutekano.

Uyu mwanditsi avuga ko ubutumwa bukomeye buri muri iki gitabo ari ukwibutsa abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe n’amarangamutima by’urubyiruko, cyane cyane abana n’abangavu bashobora gukomeza kwiga, guseka no kubaha amategeko, nyamara imbere bafite ububabare bukomeye.

Ati: “Ni yo mpamvu kugira neza bifite agaciro. Kumva abandi, kubaba hafi no kubarinda bifite agaciro.”

Muri iki gitabo kandi, agaragaza ko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bitagomba gusenya ejo he hazaza, ahubwo bishobora no kumwigisha no kumwubaka.

Urugendo rwa Isimbi, nk’uko Kibasumba abivuga, rwibutsa abantu ko nta buzima butagira ibigeragezo, yaba iby’umubiri cyangwa iby’amarangamutima, kandi ko gutsinda ibyo bihe bisaba ubutwari bwo gukomeza kubaho no gutera imbere n’iyo umuntu yaba yumva ananiwe cyangwa ari wenyine.

Yifuje ko ubutumwa bw’iki gitabo bwagera cyane cyane ku rubyiruko, arusaba kutemera ko ibihe rubamo bishobora gusenya inzozi zarwo cyangwa ejo harwo hazaza.

Ati: “Ntuzigere wemera ko umwijima w’igihe gito ugira ubushobozi bwo kugena ejo hawe hose.”

Kibasumba yavuze kandi ko iki gitabo ari ubutumwa bugenewe ababyeyi n’abakuru, abibutsa ko urubyiruko rudakeneye gusa ibikoresho by’umubiri nk’ibiryo, amafaranga y’ishuri cyangwa imyambaro, ahubwo rukeneye no kumvwa, kwitabwaho no guhabwa umutekano w’amarangamutima.

Ati: “Rimwe na rimwe amakosa akomeye abaho atari uko abantu ari babi, ahubwo ni uko hari ababaye batabonetse kare ngo bafashwe.”

Mu gusoza, Kibasumba Confiance yavuze ko “Behind Her Silence” ari igitabo gitanga icyizere, cyibutsa abantu ko n’ubwo ubuzima bwaba bugoye gute, gukira no kongera kubaka ubuzima bishoboka.

Ati: “Abantu benshi bakomeye batwaye amateka isi itazigera imenya. Bamwe mu bantu dukunda cyane banyuze mu bihe bikomeye bucece, ariko bararokotse. Kandi kurokoka ubwabyo ni intsinzi.”


Umusizi Kibasumba Confiance yatangaje ko agiye kumurika igitabo cye cya mbere yise “Behind Her Silence”


Kibasumba yavuze ko yatangiye urugendo rwo kwandika ibitabo kugirango abashe gutanga ubutumwa buri muri we


Kibasumba avuga ko yatangiye kwandika iki gitabo kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko ageze hagati ahitamo kucyandika mu rurimi rw’Icyongereza

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUSIZI KIBASUMBA CONFIANCE

VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...