Umusirikare w’u Rwanda afungiye i Burundi

Amakuru ku Rwanda - 24/09/2025 8:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusirikare w’u Rwanda afungiye i Burundi

Ubuyobozi bw’igisirikare cy'u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda afungiye i Burundi nyuma yo kwibeshya ku mbibi z’umupaka.

Itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, rivuga ko Sgt Sadiki Emmanuel yafatiwe ku mupaka Nemba-Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi ubwo yibeshyaga ku mbibi zawo. 

Rivuga ko yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyera.

Ubuyobozi bwa RDF bwavuze ko bwababajwe n'ibyabaye ndetse ko bwiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare arekurwe.

Itangazo rya RDF


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...