Iryo
gabanuka ni bimwe mu byagezweho na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu guhanga
imirimo no gushakira amahirwe urubyiruko akaba ari umwe mu myanzuro yari
yarafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19 mu mwaka wa 2024 kuva
tariki ya 23 kugera tariki 24.
Iyi
nama yari yafatiwemo imyanzuro 13 irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu
n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guteza imbere urwego rw’imiyoborere.
Ubukungu
bwavuye ku 8.2% mu mwaka wa 2023 bugera kuri 8.9% mu mwaka wa 2024 aho mu mwaka
wa 2025 bwazamutse ku kigero cya 8.7% burenga ikigero cyari cyarihawe cya 8.3%.
Ibi
byose byavuye mu guhanga imirimo mishya bigendana no kugabanya ubushomeri mu
Rwanda. Ubushomeri mu Rwanda bwari 24.3% mu mwaka wa 2022 nyuma y’icyorezo cya
Covid hanyuma mu mwaka wa 2024, ubushomeri bugera kuri 16.8%
Ntibyahereye aho kuko ubushomeri bwakomeje kumanuka bugera kuri 11.7 mu mpera za 2025.
