Umushumba yateguje igitaramo cye bwite cyo kwizihiza imyaka amaze muri Gen-z Comedy –VIDEO

Imyidagaduro - 13/02/2026 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Umushumba yateguje igitaramo cye bwite cyo kwizihiza imyaka amaze muri Gen-z Comedy –VIDEO

Umunyarwenya Tuyishime Senegalais uzwi ku izina rya Umushumba, ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye bwite cyo kwizihiza imyaka itatu amaze mu rugendo rw’urwenya, aho yagiye agaragaza impano ye mu itsinda rya Gen-z Comedy.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku itariki 26 Werurwe 2026.

Uyu musore yatangaje iyi nkuru mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo gususurutsa abantu mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali ku ijoro ryo ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026.

Umushumba yavuze ko imyaka itatu amaze mu rwenya yamwigishije byinshi, kandi ari bwo buryo bwo gutegura igitaramo cye bwite, kigaragaza urugendo rwe rwose kuva yatangira kugeza ubu.

Ati "Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu ishize ndi mu rwenya. Ni igitaramo mfata nko gusoza amasomo yanjye y'imyaka itatu ndi muri Comedy. Imyaka itatu izaba yuzuye neza."

Mu gusobanura ibizabera muri iki gitaramo, Umushumba yavuze ko yiteguye kuzataramira abakunzi be cyane cyane mu rwenya rwanyuze benshi.

Yagize ati "Muzabona ibintu bishya, ku buryo nshobora kuzamara amasaha atatu ku rubyiniro. Ndashaka ko buri wese uzaza azishima kandi aseke cyane."

Nubwo atarashyiraho urutonde rw’abanyarwenya bazakorana nawe, yavuze ko bamwe mu bo bakoranye mu gitaramo cya Gen-z Comedy bazaba barimo, bikaba ari uburyo bwo guhuza impano nshya n’izo bamaze kumenyekana.

Iki gitaramo cya Umushumba kizatuma abakunzi b’urwenya babona uburyo bwe bwihariye bwo gutarama, bunyura, kandi bukibutsa urugendo rwe rwatangiye mu itsinda rya Gen-z Comedy.

Ni igitaramo cyateguwe ku buryo kizaba igitaramo cyihariye, aho Umushumba azagaragaza impano ye yihariye mu gutanga urwenya rw’umwimerere, rufite ibisobanuro byimbitse kandi bishimisha abantu bose.


Umushumba yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye bwite cyo kwizihiza imyaka 3 mu rwenya, ku itariki 26 Werurwe 2026 muri Camp Kigali, aho azataramira abakunzi be n’urwenya rwe rwihariye

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUNYARWENYA UMUSHUMBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...