Nk’uko tubikesha Reuters, urukiko rwo mu Ntara ya Henan mu Bushinwa rwategetse ko Shi Yongxin atanga ihazabu ya miliyoni 3.5 z’ama-yuan, angana n’arenga ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’urukiko, Shi Yongxin, wayoboye urusengero rwa Shaolin kuva mu 1999 kugeza avanywe kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2025, yanyereje umutungo n’amafaranga by’urusengero bifite agaciro ka miliyoni zisaga 300 z’ama-yuan mu gihe cy’imyaka isaga 30.
Iperereza ryagaragaje kandi ko yakiraga ndetse akanatanga ruswa ku bayobozi ba leta mu rwego rwo korohereza inyungu ze bwite no gukomeza ibikorwa bye.
Uretse ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo, Shi Yongxin yanashinjwe kurenga ku mahame agenga idini rya Buddha nyuma yo gukekwaho kugirana umubano udakwiye n’abagore benshi, ibintu byateje impaka zikomeye mu Bushinwa no hanze yabwo.
Mu rubanza rwe, Shi Yongxin yemeye ibyaha byose yashinjwaga, anatangaza ko atazajuririra umwanzuro w’urukiko.
Urusengero rwa Shaolin ni rumwe mu zizwi cyane ku isi, cyane cyane kubera uruhare rwarwo mu gukwirakwiza umuco wa Kung Fu ndetse n’inyigisho za Buddha.
Ibyaha byahamye Shi Yongxin byatunguye benshi, dore ko yari amaze imyaka myinshi afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye kandi bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’amadini n’umuco mu Bushinwa.
