Umushoferi w’ikamyo wafatanwe kokayine mu bicuruzwa by’uruganda rwa Kim Kardashian yakatiwe imyaka 13

Imyidagaduro - 20/05/2026 6:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Umushoferi w’ikamyo wafatanwe kokayine mu bicuruzwa by’uruganda rwa Kim Kardashian yakatiwe imyaka 13

Umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Poland yakatiwe imyaka igera kuri 13 y’igifungo nyuma yo gufatanwa kokayine ifite agaciro ka miliyoni zirenga 8.4 z’amadolari ya Amerika yari yahishe mu mizigo y’uruganda rwuzwi nka Skims rukora imyenda y’imbere, rwashinzwe na Kim Kardashian.

Inkuru dukesha ikinyamakuru CBS News ivuga ko uyu mugabo witwa Jakub Jan Konkel w’imyaka 40 yafatiwe ku cyambu cya Harwich giherereye muri Essex mu Leta y’Ubwongereza, muri Nzeri 2025.

Urwego rw’Ubwongereza rushinzwe kurwanya ibyaha, National Crime Agency, rwavuze ko Konkel yari atwaye ikamyo yari ipakiye amapallets 28 y’imyenda ya ivuye mu Netherlands.

Abashinzwe umutekano bamuhagaritse ageze ku cyambu maze bakoresha imashini za X-ray zisuzuma ibiri mu makamyo, ari bwo bavumburaga kokayine yari yahishwe mu bindi byumba byo mu miryango y’inyuma y’iyo kamyo.

Polisi yavuze ko Konkel yari apakiye amapaki 90 ya kokayine, yose hamwe apima ibiro 90.

Iyi kokayine yari ipfunyitse mu dupaki duto duto tungana n’ikilo kimwe kimwe. Ikilo kimwe, gifite agaciro ko ku isoko kagera kuri miliyoni 8.4 z’amadolari ya Amerika.

Iperereza ryagaragaje ko imizigo yari iri muri iyo kamyo koko, kandi ko yaba uruganda rwohereje imyenda cyangwa abayakiriye nta ruhare bari bafite muri ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Mu ibazwa rye rya mbere, Konkel yabanje guhakana ko hari icyo azi kuri iyo kokayine, ariko nyuma aza kwemera ko ubwe yemeye kuyitwara, agahabwa amafaranga 4,500 y’Ama-Euro.

Urukiko rwa Chelmsford Crown Court rwamukatiye imyaka 13 n’igice y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Jason Thorn yavuze ko ibi biyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu kandi bigateza umutekano muke mu baturage.

Yashimye kandi abashinzwe umutekano bose bagize uruhare mu iperereza, avuga ko iki gikorwa cyahombeje imitwe y’abanyabyaha amafaranga menshi yari kubona.

Yavuze ko amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge akunze gukoresha abatwara amakamyo batwaye imizigo yemewe kugira ngo bahishemo ibiyobyabwenge.

Yongeyeho ko gufata Konkel n’iyo kokayine byabaye igihombo gikomeye ku mutwe w’abanyabyaha wari uri inyuma y’iki gikorwa cya magendu.

Umushoferi w’ikamyo wafatanwe kokayine mu bicuruzwa by’uruganda rwa Kim Kardashian yakatiwe imyaka 13


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...