Umushahara w'umutoza w'Amavubi wamenyekanye: Costantine ni we munyamahanga ugiye guhembwa make kuva mu 2007

Imikino - 24/05/2014 4:36 PM
Share:
Umushahara w'umutoza w'Amavubi wamenyekanye: Costantine ni we munyamahanga ugiye guhembwa make kuva mu 2007

Nyuma yo kugirwa ubwiru ukavugisha benshi amagambo atari make, umushahara wa Stephane Philip Constantine Umwongereza utoza Amavubi wamenyekanye, aho yabaye umunyamahanga uhembwe make kurusha abandio bose bamubanjirije kuva mu mwaka w’2007, ariko akarusha hafi miliyoni 4 umutoza asimbuye.

Nk’uko RuhagoYacu ibitangaza, Stephane Philip Constantine azajya ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi cumin a kimwe (11,000$) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi n’ibihumbi Magana ane na mirongo itandatu n’icyenda (Frw 7,469,000), mu gihe umunyarwanda Eric Nshimiyimana aje asimbura we, yahembwaga miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Constantine

Constantine Umutoza w'Amavubi yerekwa ku mugaragaro Abanyamakuru agahita anagirana na bo ikiganiro (Ifoto: Izuba-Rirashe)

Nk’uko RuhagoYacu ikomeza ibitangaza, mu bindi uyu mutoza yemerewe na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano za yo ari na yo ihemba abatoza b’ikipe y’igihugu, harimo kuba azajya ahabwa 2000 by’amadorali ku mukino mpuzamahanga w’irushanwa azajya yitabira nk’amarushanwa yo guishaka itike y’igikombe cya Afurika cyangwa icy’isi, imikino ya CECAFA ndetse n’indi mikino yemewe na FIFA.

Mu mukino wa gicuti azajya atsinda, uyu mutoza azajya ahabwa amadolari 1000.

Degaule

Nzamwita Vincent Degaule kimwe n'umutoza ubwe ndetse n'abari bahagarariye MINISPOC bari banze gutangaza umushara w'umutoza w'Amavubi ngo kuko ari akazi atari ikiraka

Uyu mutoza azajya ahabwa amadolari 1000 y’impamba igihe u Rwanda rugiye gukina hanze, nk’uko abakinnyi bahabwa amadorali 700 y’amanyamerika.

Stephen Philip Constantine kandi yahawe imodoka yo kujyendamo, ariko akazajya yigurira lisansi igihe ari kuzenguruka i Kigali, n’aho FERWAFA imuhe lisansi igihe agiye mu ntara.

Yahawe inzu kandi yo guturamo, ariko akazajya yigurira ibyo kurya, mu gihe kandi azishyurirwa telefoni ye, ngo abashe kwitaba abamuhamagara bari hanze y’u Rwanda, akajya anahabwa amadorali 50 ya Amerika yo guhamagara buri kwezi.

Bugingo

Bugingo Emanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC na we yari yatangaje ko umushahara w'umutoza atari ngombwa ko ushyirwa ku karubanda ngo kuko ari umuzoza ufite amasezerano adatoza nk'ikiraka

RuhagoYacu ikomeza ivuga ko Stephen Constantine yemerewe kandi amatike y’indege yo kujya i Burayi gusura umuryango we inshuro ebyiri (2) mu mwaka.

Uyu mwongereza ari mu batoza b’abanyamahanga batoje Amavubi, uhembwe amafaranga macye nyuma y’umwaka w’2007, ugereranije n’ayo abandi batoza bahembwaga, gusa Eric Nshimiyimana akaba ari we wahembwe make cyane kurusha abandi.

Abandi batoza baheruka gutoza Amavubi b’abanyamahanga n’amafaranga bahembwaga:

Milotin Micho yahembwaga amadolari ya Amerika 16.000 yatoje u Rwanda hagati kuva mu 2011 kugeza mu 2013.

Micho

Milutin Micho ubu ni umutoza wa Uganda Craines

Umunya Ghana Sellas Tetteh watoje Amavubi muri Gashyantare 2010 kugeza taliki 6 Nzeri 2011 , yahembwaga $20, 000.

Sellas

Sellas Tetheh umunyaghana waje mu Rwanda nyuma y'imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika, akaza azi ko aje gushingira ku bakinnyi yitaga abana bari bahagarariye u Rwanda muri iyo mikino yaberaga i Kigali, nyuma akaza gutungurwa no kubabura

Branko Tuchak yahembwaga $20,000, yatoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009.

Branco

Branco Tuchak

Eric Nshimiyimana yahembwaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 Frw), ariko we aho bitandukaniye n’abandi, ni uko nta nzu yishyurirwaga cyangwa ngo ahabwe andi mafaranga ku ruhande, ibisigaye byose yarabyiyishyuriraga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...