Raporo ngarukakwezi
y’umusaruro w’inganda (IIP) y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,
yerekanye ko mu mwaka wose, umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutseho 6.4%.
Ubucukuzi bw’amabuye
y’agaciro na kariyeri bwazamutseho 17.7%, inganda z’ibintu bitandukanye
zizamukaho 2.3%, izitunganya amashanyarazi zizamukaho 12.5%, naho izitunganya
amazi n’isuku zizamukaho 3%.
NISR yerekanye ko inganda
zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 2.3% bigizwemo uruhare rwa 24.6%
n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse na 28.9% by’inganda zitunganya
amabuye y’agaciro adacurwamo ibyuma.
Ku rundi ruhande, ibikorerwa mu nganda z’ubutabire n’ibikoresho bya pulasitike byagabanutseho 13.9%, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, amamashini n’ibindi bikoresho byo muri uru rwego wagabanutseho 6.6%.
Umusaruro w'inganda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025