Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025

Ubukungu - 06/08/2025 12:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 8.5% muri Kamena 2025, ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024.

Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekanye ko mu mwaka wose, umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutseho 6.4%.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bwazamutseho 17.7%, inganda z’ibintu bitandukanye zizamukaho 2.3%, izitunganya amashanyarazi zizamukaho 12.5%, naho izitunganya amazi n’isuku zizamukaho 3%.

NISR yerekanye ko inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 2.3% bigizwemo uruhare rwa 24.6% n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse na 28.9% by’inganda zitunganya amabuye y’agaciro adacurwamo ibyuma.

Ku rundi ruhande, ibikorerwa mu nganda z’ubutabire n’ibikoresho bya pulasitike byagabanutseho 13.9%, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, amamashini n’ibindi bikoresho byo muri uru rwego wagabanutseho 6.6%.


Umusaruro w'inganda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...