Nyuma y’iminsi icyenda FC Barcelona yandagajwe na Bayern Munich mu irushanwa rya UEFA Champions League, Messi yamenyesheje ubuyobozi ko ashaka gusohoka muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, gusa ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamubwiye ko agomba gukina umwaka usigaye ku masezerano ye muri Barcelona cyangwa ikipe imwifuza igatanga Miliyoni 700 z’ama-Euro, ibi bikaba bitari gushoboka.
Biteganyijwe ko umwaka utaha w’imikino nurangira, Messi azasohoka muri FC Barcelona, gusa hakomeje kuvugwa byinshi ku musaruro we muri uyu mwaka yahatiwe gukina muri FC Barcelona.
Ku rundi ruhande, nyuma yo gusoza umwaka ushize w’imikino yegukanye ibikombe bibiri, birimo FA Cup na Community Shield, ikipe ya Arsenal ikongera imbaraga mu bakinnyi, igura abashya ndetse ikaba inakomeje gushaka abandi, ikanagumana abeza yari ifite, benshi batangiye kuyishyira mu makipe ashobora kuzegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu mwka w’imikino wa 2020/21.
Ikiganiro kirambuye kuri izi ngingo ebyiri wagisanga hano: