‎Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026 ‎

Ubukungu - 22/06/2026 6:10 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026   ‎

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026 ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka wa 2025, bikagaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera ku kigero gishimishije.

‎Ibi, byatangajwe kuri uyu wa 16 Kamena 2026 mu kiganiro NISR na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bagiranye n’abanyamakuru, ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri miliyari 6,346 Frw, uvuye kuri miliyari 5,276 Frw wariho mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Imibare ya NISR igaragaza ko uru rwego rw’ubukungu rwatewe inkunga n’izamuka ry’umusaruro mu byiciro byose by’ingenzi. Urwego rw’inganda ni rwo rwagize izamuka rinini cyane, rwiyongera ku kigero cya 13%, rukurikirwa n’ubuhinzi bwazamutseho 8%, mu gihe urwego rwa serivisi rwiyongereyeho 7%.

‎Mu ruhare rw’ibyiciro by’ubukungu ku musaruro mbumbe w’Igihugu, urwego rwa serivisi rwakomeje kuza ku isonga n’umusanzu wa 52%, rukurikirwa n’inganda zifite 24%, ubuhinzi bufite 19%, mu gihe imisoro ku bicuruzwa na serivisi yagize uruhare rwa 5%.

‎Iyi mibare igaragaza ko urwego rwa serivisi rukomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, mu gihe inganda zikomeje gutanga umusanzu munini mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu kongera umusaruro no guhanga imirimo.

‎Ubwiyongere bwa 10% bw’umusaruro mbumbe w’Igihugu buje mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu, gushora imari mu bikorwaremezo, guteza imbere inganda no kongera umusaruro w’ubuhinzi, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye no kuzamura imibereho y’abaturage.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...