Iki gitaramo kizabera kuri EAR Remera Giporoso ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, kuva Saa Yine za mu gitondo (10:00 AM) kugeza Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (6:00 PM). Kizitabirwa na korali zitandukanye zirimo Jehovah Jireh yo muri ADEPR, hamwe na Shalom Worship Team n’izindi korali z’i Remera.
Jehovah Jireh Choir yagaragaje ko inyotewe cyane no kwitabira iki gitaramo. Yanditse kuri Facebook iti: "Twishimiye kubatumira muzaze tubane twifanye na Umusamariya Mwiza Choir - EAR Remera mu gushima Imana yabanye nabo mu rugendo rw’imyaka 25 bamaze bakora ivugabutumwa".
Korali Umusamariya Mwiza yashinzwe mu mwaka wa 2000, itangira ifasha abageze mu zabukuru n’abatishoboye bo mu rusengero, ibamesera, ikabubakira, mbere y’uko itangira umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.
Uyu murimo umaze imyaka 25, bakaba barasohoye album enye z’amajwi buri imwe igizwe n’indirimbo 10, ndetse n’indirimbo z’amashusho zitandukanye. Aba baririmbyi bazwiho cyane cyane gukora ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa by'urukundo.
Iki gitaramo cyabo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 gifite insanganyamatsiko igira iti: "Nibutse Iminsi ya Kera" bigendanye n’imyaka 25 bamaze bakora ivugabutumwa, dore ko bamwe mu bo batangiranye batangiye ari bato cyane, ubu bakaba bamaze gukura, kandi bakaba barakoze ibikorwa byinshi cyane.
Umuyobozi wa Korali Umusamariya Mwiza, Niyonshuti Thacien, yasobanuye ko kwizihiza Yubile atari ukwizihiza gusa mu buryo busanzwe, ko ahubwo ari no guha agaciro igikorwa cy’ivugabutumwa ryagutse: “Iyo habaye isabukuru habaho gukata Cake, ariko twe twarasenze Imana idusaba gukora ibirenzeho.
Yadusabye kuzenguruka mu Ntara zose z’igihugu dutangirira mu Burasirazuba, kugira ngo aho tugera abantu bongere kwegera Kristo. Twagiye i Rwamagana, i Gisenyi, i Huye, ubu tugiye no kujya i Gicumbi, aho tuzubakira abatishoboye amazu. Ibyo byose ni byo byatubereye insinzi y’ukuri mu kwizihiza Yubile.”
Ku munsi nyirizina wo kwizihiza Yubile y'imyaka 25, iteraniro rizatangira mu gitondo, hanyuma igitaramo nyamukuru gitangire Saa Saba (1:00 PM). Korali izaririmba indirimbo zayo nshya n’izakunzwe mu myaka 25 imaze ikorera Imana, ariko byose bizahuzwa n’igihe cyo gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza.
Niyonshuti Thacien, yongeyeho ati: “Ntituzishyuza, ahubwo turahamagarira buri wese kuzaza. Twifuza ko abantu bose bazumva ubutumwa bwiza nta kizitira. Twatumiyemo korali zo mu yandi madini kuko dukorera Umwami umwe, kandi turifuza gukora ubumwe bw’amatorero.”
Korali Umusamariya Mwiza isaba abakunzi b’indirimbo zayo, inshuti n’Abakristo muri rusange kuzitabira iki gitaramo, bagafatanya kwizihiza imyaka 25 y’ubwitange, binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.
Korali Umusamariya Mwiza irashima Imana yabanye nayo mu myaka 25 imaze kuva ibonye izuba
Korali Jehovah Jireh yiteguye kwitabira ibirori yatumiwemo na Korali Umusamariya Mwiza
REBA INDIRIMBO "JYA UBA MASO" YA KORALI UMUSAMARIYA MWIZA