Umuryango ‘YB Foundation’ wibutse Buravan unatanga ubufasha ku barwayi ba Kanseri -AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/08/2025 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuryango ‘YB Foundation’ wibutse Buravan unatanga ubufasha ku barwayi ba Kanseri -AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru 17 Kanama 2025, umuryango ‘YB Foundation’ wibutse imyaka itatu ishize muhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, Yvan Buravan yitabye Imana azize ‘cancer’ y’impindura. Uyu muhanzi yasize kandi yamamare mu ndirimbo nka ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Ye Ayee’, ‘Garagaza’ yakoranye na se Michael Burabyo n’izindi.

Ni mu gikorwa ngarukamwaka cy’ubukangurambaga bwiswe “Turikumwe Campaign”, gitegura ibikorwa bigamije kwibuka Yvan Buravan no gukomeza umurage yasize wo gufasha abandi biciye mu muziki n’ubutumwa bwe.

Uyu mwaka, ‘Turikumwe Campaign’ yarenze kuganira ku bijyanye no kongera ubumenyi kuri kanseri, ahubwo inashyira imbaraga mu gufasha abarwayi mu buryo bugaragara.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, i Kinyinya muri Bethania Home Care, ikigo cyakira abarwayi baturuka mu ntara baza kuhivuriza.

Bethanie ifasha abarwayi kubona icumbi, ibyo kurya ndetse n’uburyo bwo kujya kwa muganga buri munsi, ariko ikaba ikunze kugorwa no kubona amafaranga yo kugura lisansi y’imodoka zitwara abarwayi.

Igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo gusura ibikorwa by’ikigo ‘Bethania’ kiyobowe na Sr. Helène L. Katebera, washinze ‘Bethania Home Care’, agaragaza uko abarwayi bitabwaho n’imishinga ikomeje gufasha iki kigo kwigira.

Nyuma, Isimbi, umuganga w’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, yatanze ibiganiro by’ubufasha ku barwayi n’ababafasha, ababwira uburyo bwo kwitegura no guhangana n’ihungabana riterwa no kurwara kanseri.

Hari hatumiwe n’abahoze barwaye kanseri batanga ubuhamya. Marcelline, wakize kanseri y’uruhu, yavuze uko ‘Bethanie’ yamubaye hafi kugeza akize, ndetse nyuma ikamuha amahirwe yo gufasha abandi barwayi.

Edmund Kagire, umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo KT Press, na we yavuze ku kamaro k’inkunga y’umuryango, inshuti n’inzego za Leta mu rugendo rwo guhangana na kanseri, asaba abantu kujya basuzumisha ubuzima kenshi. Yanagarutse ku rugendo rwe rwo gukira kanseri.

Muri iki gikorwa, umuhanzikazi Boukuru yaririmbye indirimbo ye ‘Urukundo’ yibutsa ko urukundo ari imbaraga zikomeye mu guhangana n’ubuzima. Yanahaye icyubahiro Yvan Buravan aririmbira indirimbo ye ‘Ni Yesu’, imwe mu zo yasize ku mushinga we wa nyuma wa Album ‘Twaje’.

Mu ijambo rye, Raissa Umutoni, washinze YB Foundation, akaba na Mushiki wa Buravan, yavuze ko intego nyamukuru ari ugukomeza umurage wa Yvan Buravan wo kurwanya kanseri, kuyobora ubukangurambaga bwo kuyivuga mu ruhame no gufasha abayirwaye.

Yavuze ko ‘Turikumwe Campaign” igamije guha icyizere abari mu rugamba rwo kurwana na kanseri, guhumuriza ababuze ababo ndetse no gutumira buri wese kugira uruhare mu kurwanya iyi ndwara.

Raissa yashyikirije Bethanie inkunga ya lisansi ingana na Litiro 1,091, kugira ngo imodoka zifasha abarwayi zijye zibasha gukora ingendo za buri munsi. Yanahise anatangaza ko yinjiye mu itsinda “Friends of Bethania Home Care’” nk’umuhuza mu bufatanye buhoraho.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare n’inshuti za Yvan Buravan nka Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012, ndetse na Charity Keza, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Umuryango 'YB Foundation' wibutse Yvan Buravan ukomeza ibikorwa by'ubukangurambaga ku kurwanya Kanseri


Abitabiriye basuye Bethania Home Care’, bareba aho abarwayi ba kanseri bacumbikirwa i Kinyinya


Sr. Hélène, washinze Bethania Home Care’, asobanurira abashyitsi imishinga ikomeje gufasha abarwayi.

 

Edmund Kagire, umunyamakuru n’umwanditsi, asaba abantu kwisuzumisha kenshi kugira ngo kanseri itavumburwa igihe cyararenze


Miss Aurore Kayibanda ari kumwe na Mushiki wa Buravan, Raissa [Uri ibumoso]


Umuhanzi Boukuru ku rubyiniro, aririmba indirimbo Urukundo n’iya Yvan Buravan yitwa Ni Yesu

 

Umuyobozi wa YB Foundation, Raissa Umutoni [Ubanza iburyo] ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Bethania Health Care, Sr. Hélèna L. Katebera


Raissa Umutoni, washinze YB Foundation, agaruka ku murage wa Yvan Buravan no gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri 

YB Foundation yatanze inkunga ya litiro 1,091 za lisansi


Raissa Umutoni yinjira mu itsinda ‘Friends of Bethanie Home Care’’, yiyemeza gukomeza gukorana nabo

Abarwayi n'abakize kanseri, n’inshuti za Bethanie Home Care, bishimira ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe muri iki gikorwa 

Abitabiriye bafata ifoto y’urwibutso, bashyigikiye umurage wa Yvan Buravan n’urugamba rwo kurwanya kanseri

Umuhanzikazi Ciney [Uri iburyo] ari kumwe n'umunyamakuru Edmond Kagire watanze ubuhamya

Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Khamiss Sango wayoboye igikorwa cy'ubukangurambaga 'Turikumwe Campaign"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...