Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Brazil uri muri gereza, wigaruriye imyanya myinshi mu matora

Hanze - 06/10/2026 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Brazil uri muri gereza, wigaruriye imyanya myinshi mu matora

Abahungu ba Jair Bolsonaro, wahoze ari Perezida wa Brazil ubu akaba afunze, bitwaye neza mu matora yabaye ku Cyumweru. Umuhungu we mukuru, Flávio Bolsonaro, yaje imbere ya Perezida Luiz Inácio Lula da Silva mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida, mu gihe abandi bahungu be na bo begukanye imyanya itandukanye y’ubuyobozi.

Flavio Bolsonaro, ufite imyaka 45 akaba ari Senateri, yabonye 47% by’amajwi, mu gihe Lula yagize 45%. Kubera ko nta n’umwe wabonye amajwi arenga 50%, bombi bazongera guhatana mu cyiciro cya kabiri kizaba ku wa 25 Ukwakira 2026.

Flavio ni umuhungu mukuru wa Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brazil. Yatoranyijwe na se ngo akomeze umurongo wa politiki w’umuryango nyuma y’uko we ahamijwe n’urukiko ibyaha bijyanye no kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi, bikamuviramo gufungwa no kubuzwa kwiyamamariza kuyobora igihugu kugeza muri 2030.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Flavio yari yaratanze isezerano ko naramuka abaye Perezida azashaka uburyo se yababarirwa. Icyo cyemezo ariko gisaba uruhare rwa Kongere y’igihugu.

N’abandi bo mu muryango wa Bolsonaro bagize uruhare mu matora. Michelle Bolsonaro, umugore wa Jair Bolsonaro, yabonye amajwi menshi mu bakandida bahataniraga kuba ba Senateri muri Federal District ya Brasilia.

Umuhungu wa kabiri wo muri uyu muryango, Carlos Bolsonaro, na we yabonye umubare munini w’amajwi mu matora ya Sena muri leta ya Santa Catarina.

Undi muhungu, Jair Renan Bolsonaro, w’imyaka 28, yatorewe kuba umudepite uhagarariye abaturage muri Santa Catarina, mu gihe Renato Bolsonaro, murumuna wa Jair Bolsonaro, na we yatorewe kuba umudepite muri São Paulo.

Ibi byaherekejwe n’umusaruro mwiza w’ishyaka Liberal Party (PL) rishyigikiye umuryango wa Bolsonaro.

Ikinyamakuru France 24, cyatangaje ko iri shyaka ryabonye imyanya myinshi muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo rikaba rifite ijambo rikomeye muri Kongere nshya.

Flavio Bolsonaro aramutse atsinze amatora yo ku wa 25 Ukwakira, azahura n’ikibazo cyo gucunga Kongere irimo abanyapolitiki benshi badashyigikiye umurongo we wa politiki.  Mu byo ashobora gushyira imbere harimo n’icyifuzo cyo gushakira se imbabazi binyuze muri Kongere.

Ku rundi ruhande, Lula aramutse ari we utsinze, umubare munini w’abadepite n’abasenateri bashyigikiye Bolsonaro ushobora gutuma kubona ubwiganze bukenewe mu gushyigikira zimwe muri gahunda za guverinoma ye biba ikibazo.

Amatora ya kabiri hagati ya Flavio Bolsonaro na Lula ateganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...