Umuryango waragutse! Clarisse Karasira n’umugabo we bizihije imyaka 5 y’urugo

Imyidagaduro - 01/05/2026 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuryango waragutse! Clarisse Karasira n’umugabo we bizihije imyaka 5 y’urugo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira, yizihije imyaka itanu amaze arushinze n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu munsi wihariye wanahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mugabo we bakundana.

Ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ibyishimo n’ishimwe afite ku rugendo rw’urukundo bamaze kugirana, ashimira Imana yakomeje kubarinda no kubagirira neza kuva bashinga urugo.

Mu magambo ye, Clarisse yasobanuye ko kuri uyu munsi bafite ibyishimo byikubye kabiri, kuko bishimira imyaka itanu bamaze bubatse urugo, ariko kandi banizihiza isabukuru y’amavuko y’umugabo we.

Yagaragaje ko bashimira Imana yabahaye umugisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, anashimira cyane umugabo we wamubereye inshuti ya hafi, umufasha udasanzwe n’umubyeyi mwiza ku bana babo.

Mu busobanuro bw’ubu butumwa bwe, yagize ati: “Uyu munsi ni uw’ibyishimo bibiri kuri twe! Twizihiza imyaka itanu tumaze dushinze urugo ndetse n’isabukuru y’amavuko y’umugabo wanjye. Turashimira cyane Imana yo mu ijuru ku migisha yose yaduhaye mu rugendo rwacu. Mukundwa wanjye Sylvain Dejoie, ndagushimira kuba uri umugabo mwiza, umubyeyi wita ku bana bacu ndetse n’inshuti yanjye ya hafi iteka ryose. Tuzakomezanya iteka ryose, tugana imbere.”

Nyuma yo kubona ubu butumwa, Sylvain Dejoie na we ntiyazuyaje, kuko yasubije umugore we amagambo yuzuye urukundo n’ishimwe, agaragaza uko yishimira kubana na we mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko igihe kigenda cyihuta ariko ko yishimira buri mwanya bamaze hamwe, ndetse ko yishimira cyane kuba Clarisse ari we mubyeyi w’abana babo.

Yongeyeho ko ashimira Imana n’ababyeyi babo kuba barabaye intandaro y’urukundo rwabo no kubaha amahirwe yo kubaka umuryango wabo bwite.

Mu magambo asobanuye ubutumwa bwe, yagize ati: “Urakoze mukundwa wanjye. Igihe kirihuta cyane! Nishimiye cyane kubana nawe ubuzima bwose, kandi ndanezerewe kuba uri nyina w’abana bacu. Ndashimira ababyeyi bacu bo ku isi n’abo mu ijuru baduhaye amahirwe yo kuba turi kumwe no kubaka umuryango wacu. Ndagukunda urukundo rutagira iherezo.”

Urukundo rwa Clarisse na Sylvain rwatangiye kugaragara mu 2017, ubwo bahuriraga mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Mutamuliza Annonciata uzwi nka ‘Kamaliza’. Icyo gihe Sylvain Dejoie yari mu bagiteguye, ari na bwo batangiye kumenyana kugeza ubwo urukundo rwabo rukuze rukavamo urugo.

Uretse kuba ari umugabo wa Clarisse, Sylvain Dejoie azwi kandi nk’umujyanama we mu by’umuziki, aho akomeje kugira uruhare mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’imyaka itanu ishize bashinze urugo, Clarisse Karasira n’umugabo we bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo rukomeje gukura, rufite imizi mu kwizera Imana no gushyigikirana mu buzima bwa buri munsi, ikintu benshi bafata nk’urugero rwiza ku bashaka kubaka imiryango ihamye.

Imyaka 5 y’urukundo, ukwizerana n’imigisha; Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie bakomeje kwandika amateka y’urugo rwabo mu byishimo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE Z'UMUHANZIKAZI CLARISSE KARASIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...