Ni gake biba ko umuryango ushakana umwe ari umuzungu undi ari umwirabura. Noneho ni gake, umuryango wibaruka abana b'impanga (abana barenze umwe bakavukira rimwe), bikaba gake kurushaho kubona impanga, umwe ari umuhungu undi ari umukobwa, bikaba agahebuzo noneho kubona muri izo mpanga, umwe ari umuzungu undi yirabura.
Birumvikana ko impanga iyo zivutse umwe ari umuzungu undi ari umwirabura, ababyeyi b'abo baba bagomba kuba nabo ari uko basa kandi batandukanye. Biramutse bibaye bose ari abirabura cyangwa bose ari abazungu, bishobora guteza urunturuntu mu muryango. Bakeka ko umwe yaciye undi inyuma.
Izi mpanga z'itangaje bikekwa ko ari zo za mbere zari zivukiye ku butaka bw'ubwongereza ari umwirabura n'umuzungu. Nyina Libby Appleby, wari ugize imyaka 37 ubwo yiteguraga kubakira, mu gutebya cyane, yavuze ko bitewe n'ukuntu yumvaga bazaba basa, yumvaga bizajya bimusaba kubashyiraho ikimenyetso, kugira ngo abatandukanye.
Ariko Libby yatunguwe no kubona Amelia avukanye uruhu rwirabura, umusatsi w'umukara, mu gihe Jasmine we yavukanye uruhu rwera, umusatsi wera n'amaso y'ubururu. Igitangaje, aba bana nubwo ku ruhu batandukanye ariko uturemangingo tw'abo ni tumwe. Nibwo bwa mbere bari babonetse mu Bwongereza.
Mama w'abo Libby Appleby wari ufite imyaka 37 ubwo yabibarukaga, ukomoka mu gace k'uburengerazuba bwa Rainton, yagize ati:" igihe bavukaga, twese twaratunguwe, na muganga kubyizera byaramugoye, byahise bigaragara ko batandukanye ku ruhu".
Muri abo bana, Amelia asa na se, naho Jasmine asa neza na mama we. Mbese buri wese uwo bahuje uruhu niwe bagiye basa. Libby n'umugabo we Tafadzwa Madzimbamuto w'imyaka 40 babyaranye bamaranye imyaka 3. Bamenye ko Libby atwite muri kamena 2014.
Nyuma y'amezi 3 nibwo babwiwe ko Libby atwite impanga. Amaze kubyara ngo ntiyashoboraga gusobanura ibyo arimo kubona. Yagize ati:" twarabafashe tubaryamisha hamwe ariko sinashoboraga kwizera neza ko batandukanye".



Ubu abakobwa bombi itandukaniro ku ruhu rw'abo riragaragara gusa barasa kandi ni beza cyane.
Source: nickreilly via newslexpoint.com
Umwanditsi: Nigabe Emmanuel
