Uyu
muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Ukwakira 2025, ubera mu ihema
rya Sanitasi riherereye i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali. Wahuje inshuti
n’imiryango y’impande zombi, ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye bo mu
myidagaduro nyarwanda.
Mu
bitabiriye ibi birori, harimo ibyamamare mu muziki nka Mico The Best, Clapton
Kibonge, Zeo Trap, Diplomate n’abandi basanzwe bafitanye isano n’ubucuti
bukomeye n’uyu muraperi, ndetse na Tessy.
Ku
ruhande rw’umuryango wa Tessy, hagaragayemo Muyoboke Alex, umujyanama wamenyekanye
mu gufasha abahanzi banyuranye barimo Urban Boys, Tom Close, Dream Boys, Davis
D, Charly na Nina n’abandi.
Imiryango
yombi yemeranyije ku mugaragaro ko abana babo bazarushinga, ndetse bemeranya ku
ntambwe zikurikiraho mu rugendo rugana ku bukwe bwabo.
Tessy
usanzwe ari umunyamakuru, azwi nk’umukobwa w’ikimero kandi wakunze kugaragara
ashyigikira ibikorwa bya Shizzo Afro Papi, yagaragaye yambaye mu buryo bujyanye
n’umuco nyarwanda, agaragiwe n’inshuti ze zirimo Blandy.
Shizzo
Afro Papi umaze imyaka irenga icumi mu muziki, yavuze ko ari “umunsi w’amateka”
ku buzima bwe, ashimira imiryango yombi ku rukundo no kwizerana byaranze uyu
munsi w’ingenzi.
Uyu
muraperi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe. Ariko ko mu
minsi iri imbere azagera i Kigali mu rugendo rugamije gutegura ubukwe bwe.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko aba bombi bazakora indi mihango y’ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa mu mpera z’uyu mwaka mu birori bizabera mu Intare Conference Arena. Ni mu gihe ubukwe bwabo nyirizina buteganyijwe muri Mutarama 2026.


Tessy aritegura kurushinga n'umuraperi Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika







Bamwe mu bazwi mu myidagaduro nyarwanda bitabiriye ibi birori mu gushyigikira Tessy na Shizzo






Mico The Best, Clapton Kibonge, Diplomat, Alex Muyoboke,..ni bamwe mu bitabiriyeb ibi birori

Shizzo na Tessy bazambikana impeta y'urudashira mu ntangiriro z'umwaka wa 2026
