Nozell yajyanye Seaver mu
nkiko, amushinja kugerageza kumwaka amafaranga ndetse no kumutera ubwoba mu
byumweru byabanjirije urupfu rwa Parton.
Icyakora, nk’uko Page Six
yabitangaje, hari abantu bo hafi y’uyu muryango bavuga ko bafite impungenge ko
Nozell ashobora kuba afite izindi mpamvu zitavuzwe inyuma y’ikirego yatanze.
Umwe muri bo yagize ati:
“Arashaka ko umuryango uva ku mitungo ya nyakwigendera, kandi ashaka guhindura
inzu ye nka Graceland.”
Uyu muntu yavuze kandi ko
Nozell na Parton bari bafitanye imikoranire myiza mu bucuruzi, ariko ko Parton
ari we wafataga iya mbere mu guharanira ko ibintu bikorwa mu buryo buboneye.
Aya makimbirane yakajije umurego nyuma y’uko Bryan Seaver, wari mwishywa wa Parton akaba n’umuyobozi w’abashinzwe umutekano we igihe kirekire, akuwe ku nshingano zo kurinda umutungo w’uyu muhanzi.

Nyuma yo kuvanwa kuri izi
nshingano, hashyizweho amakipe mashya y’abashinzwe umutekano ku nzu nkuru ya
Parton iri i Nashville muri Tennessee, ku yindi nzu ye iri mu mujyi rwagati, ku
nzu ndangamurage ye ndetse no ku bubiko bwe.
Seaver yavuze ko we
n’ikipe ye “baba bajwe n’ibikorwa bitunguranye kandi kugeza ubu badasobanukiwe
impamvu yabyo” byafashwe nyuma y’urupfu rwa Parton.
Yavuze ko bakomeje
kwiyemeza kubahiriza icyo yavuze ko ari amabwiriza ya nyuma ya Parton yo
kurinda umuryango we.
Ati: “Turacyiyemeje ku
buryo budashidikanywaho kubahiriza amabwiriza ya nyuma ya Parton yo kurinda
umuryango we, kandi ntituzaterwa ubwoba n’ibikorwa twemera ko bigamije inyungu
mbi no kungukira ku buzima bw’umuntu watanze byinshi ku bandi.”
Nyuma yaho, Nozell
yatanze ikirego mu rukiko asaba ko Seaver afatirwa icyemezo kimubuza kumwegera,
amushinja kandi kumwaka amafaranga no kumutera ubwoba mu byumweru byabanjirije
urupfu rwa Parton.
Inyandiko z’urukiko
zigaragaza ko Seaver yigeze kohereza ubutumwa burimo amagambo akomeye. Muri
bumwe muri bwo yagize ati: “Icyo nkora ni intambara... buri wese akwiriye
kugira impungenge ku byo nshobora gukora.”
Mu bundi butumwa, Seaver
yavuze ko amafaranga ya Parton agomba kuba menshi kurusha ayo ashobora kubona
ahandi, bitabaye ibyo akazaba “intumwa yo kwihorera” ku muryango we.
Seaver yahakanye ko ayo
magambo yari iterabwoba. Yavuze ko yari ari kuganira na Nozell mu buryo
bwihariye, amufata nk’inshuti ye, kandi ko ayo magambo yavuzwe mu gihe bombi
bari bafite agahinda k’urupfu rwa Parton.
Yagize ati: “Nta na kimwe
muri iki kirego cyari iterabwoba. Amenshi muri ayo magambo ndacyayahagazeho.
Naganiraga na Danny mu buryo bwihariye, ntekereza ko ari inshuti yanjye. Bimwe
muri ibyo biganiro byari amagambo akomeye yavugwaga n’abantu babiri bari mu
gahinda, barakaye ndetse bakanarira kuri telefoni.”
Hagati aho, abavandimwe
ba Dolly Parton, Freida na Stella Parton, bagaragaje ko bashyigikiye mwishywa
wabo Seaver.
Freida yanditse ku mbuga
nkoranyambaga ko nta muntu wo mu muryango wa Parton/Owens uri kurwanira
umutungo wa Dolly Parton.
Stella na we yanditse
kuri Facebook ko imiryango yose igira ibibazo kubera ko abantu bose babaho
nk’abantu, ariko ko umuryango wabo ugikomeje kuba hamwe kandi ugatera imbere.
Yavuze ko abana
n’abuzukuru babo babareba nk’abatanga imbaraga n’ubuyobozi muri ibi bihe
bikomeye by’akababaro n’urujijo.
Dolly Parton yapfuye
afite imyaka 80 ku wa 25 Kanama, nyuma y’igihe gito yari amaze ahanganye na
kanseri.
Kugeza ubu, Danny Nozell
n’abahagarariye umutungo wa Parton ntibaragira icyo bongera gutangaza ku birego
byatanzwe n’impande zombi.
