Umuryango wa Celeste wasabye ko D4vd ahanishwa igihano cy’urupfu

Imyidagaduro - 08/09/2026 12:20 PM
Share:
Umuryango wa Celeste wasabye ko D4vd ahanishwa igihano cy’urupfu

Umuryango wa Celeste Rivas Hernandez, umukobwa w’imyaka 14 wapfuye mu 2025, urasaba ko umuririmbyi D4vd ahanishwa igihano cy’urupfu, mu gihe akomeje gukurikiranwa n’ubutabera ku rupfu rw’uyu mukobwa.

Uyu muryango watanze ubu busabe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, umunsi umwe mbere y’uko Celeste yari kuzuza imyaka 16.

Binyuze mu mwunganizi wabo, umuryango wasohoye itangazo ruvuga ko iyo igihano cy’urupfu cyaba gishyirwa mu bikorwa, “cyaba gikwiye umuntu nk’uyu udafite amarangamutima, ufite ubusa imbere kandi udafite umutimanama,” uvuga ko yateje ububabare umukobwa wabo, umuryango we ndetse n’abantu bamukundaga.

Umuryango ariko wavuze ko icyemezo kuri iki gihano kitari mu maboko yawo, ahubwo ko kiri mu maboko y’Imana n’ubutabera bwa California.

Celeste Rivas Hernandez yari afite imyaka 14 ubwo umurambo we wasangwaga mu gice cy’inyuma cy’imodoka ya Tesla ya D4vd, yari yarajyanywe ahaparikwa imodoka i Hollywood Hills. Umurambo we wari warangiritse cyane kandi waracagaguritse.

Abashinjacyaha bavuga ko D4vd, ufite amazina nyakuri ya David Anthony Burke, ari we wishe Celeste. Bavuga ko yaba yarabikoze kugira ngo amubuza gutangaza amakuru ajyanye n’umubano wabo w’imibonano mpuzabitsina, ibyo bakavuga ko byashoboraga kugira ingaruka ku mwuga we w’umuziki.

D4vd w’imyaka 21 ahakana ibyo aregwa. Ku wa 31 Kanama 2026, yemereye urukiko ko ahakana ibyaha byose aregwa, nyuma y’uko abamwunganiraga mbere bikuye muri uru rubanza. Ubu ahagarariwe n’umwunganizi utangwa na Leta.

Ku wa 20 Mata, D4vd yashinjwe ubwicanyi bukomeye bushobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Yongeyeho ibirego birimo ko yategereje Celeste kugira ngo amwice, ko yamwishe agamije inyungu z’amafaranga ndetse no kumwica kugira ngo atazatanga amakuru mu iperereza.

Hari kandi ibirego byo gukomeza gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina umwana uri munsi y’imyaka 14 no kwangiza umurambo w’umuntu.

Umushinjacyaha w’Intara ya Los Angeles, Nathan Hochman, ntarafata icyemezo cyo kumenya niba azasaba ko D4vd ahanishwa igihano cy’urupfu.

Nubwo California igifite igihano cy’urupfu mu mategeko, umuntu uheruka kwicwa n’iki gihano muri iyo Leta ni uwishwe muri Mutarama 2006. Mu 2019, Guverineri Gavin Newsom yashyizeho ihagarikwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu.

Umuryango wa Celeste wanatanze irindi tangazo ryo kumwibukaho ku munsi yari kuba yujuje imyaka 16. Bavuze ko uwo munsi wababereye uw’amarangamutima menshi, basenga kandi baririmba indirimbo y’isabukuru ye, bibuka ibihe byiza bagiranye na we.

Ku bijyanye n’urubanza, D4vd akomeje gufungwa nta ngwate, kandi ateganyijwe kongera kwitaba urukiko ku wa 19 Ukwakira 2026 mu nama izareba aho urubanza rugeze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...