Uwo muryango watangiye gutanga inkunga igenewe abana n’imiryango yo mu gace ka Gaza, aho ibikorwa by’intambara byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage.
Iyo nkunga inyuzwa mu kigega cyihariye cy’ubutabazi bwihuse, kikazafasha imiryango y’ubutabazi irimo Save the Children UK n’Ikigega cyita ku bana bo muri Palestine. Ni inkunga izafasha abana n’imiryango ikeneye ubufasha bwihutirwa muri Gaza.
Iyi nkunga yafashije abana barenga 183,000 mu kubona amafaranga y’ibiribwa n’aho kuba, abana 83,000 mu buvuzi n’ibiribwa bitanga imbaraga, ndetse n’abana barenga 11,000 mu bikorwa by’uburezi.
Iki gikorwa cya Ariana Grande cyakiriwe neza, kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeje kugarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’ubwitange n’urukundo biranga ibyamamare.

Ariana Grande yatangije umuryango ugamije gufasha abana n’imiryango ifite ibibazo ku isi
