Muri uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya no gukora imihanda, ndetse no kuzirika
ibisenge by’amazu mu rwego rwo kubitegura guhangana n’umuyaga ukomeye n’imvura
nyinshi.
Mu Karere ka Nyaruguru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kibeho, aho umuganda wahujwe n’ubukangurambaga bugamije kubaka umuryango utekanye no kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri Habimana
yasabye abaturage gukomeza kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’ubusinzi,
ashimangira ko kubaka umuryango utekanye bisaba ko buri wese agira uruhare mu
gutanga amakuru ku bikorwa bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Kubana neza bisobanuye kwirinda ikoreshwa ry’inzoga zitemewe aho zaba zituruka hose. Niba hari ahantu bazenga izo nzoga, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe.
Iterambere twifuza rizagerwaho ari uko abaturage bafite ubuzima bwiza; rigomba
gusanga abaturage biteguye kandi ‘basobanutse’. Ntidushobora kugeza iterambere
ku rundi rwego mu gihe abaturage bicwa n’ibibazo biterwa n’inzoga.”
Minisitiri Habimana kandi
yasabye ababa barabitse bimwe mu biyobyabwenge bibujijwe kubirandura hakiri
kare, avuga ko gahunda yo kubirandura izakomeza kandi ko abazafatwa babikwirakwiza
bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Uyu muganda kandi witabiriwe cyane n’urubyiruko, ndetse n’abahanzi n’ibindi byamamare baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Muri bo harimo umuhanzi Juno Kizigenza, wari witabiriye ibikorwa bya SoberGen, itsinda ryazindukiye muri Nyaruguru mu rwego rwo gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ubutumwa bw’ingenzi
bwatanzwe muri uyu muganda bwari bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryango
Utekanye, Urubyiruko Rushoboye”, hagamijwe gushishikariza imiryango
n’urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa
bitujuje ubuziranenge.
Abitabiriye iki gikorwa
bibukijwe ko kurwanya ibiyobyabwenge atari inshingano z’inzego z’umutekano
gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’imiryango, urubyiruko, abayobozi ndetse
n’abahanzi n’abandi bantu bafite ijambo mu muryango.
Usibye ibikorwa byo
guteza imbere ibikorwa remezo no kwitegura imvura nyinshi, Umuganda usoza Nzeri
wabaye umwanya wo gukomeza gukangurira Abanyarwanda gufatanya mu gukemura
ibibazo bibangamiye imibereho myiza, by’umwihariko ibirebana n’ibiyobyabwenge
n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Umuganda ukorwa buri kwezi ukomeje kuba umwanya abaturage n’inzego z’ubuyobozi bahuriramo, bagakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bakaganira ku bibazo bibangamiye umutekano, imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.



Minisitiri Habimana yifatanyije n’abaturage ba Nyaruguru mu muganda ngaruka kwezi
