Umuryango wa gikristu uharanira gufasha imfubyi n’abapfakazi ba jenocide yakorewe abatutsi mu w’1994 Solace Ministries urishimira ibikorwa umaze kugeraho kuva watangira gukora mu mwaka w’1995.
Jean Gakwandi washinze uyu muryango
Mu muhango wo kumurika no kwishimira ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho, Jean Gakwandi wawushinze yavuze ko yagize iki gitekerezo amaze kubona ubuzima bugoye kandi bubi abari bamaze kurokoka jenoside bari babayemo.
Mu bikorwa uyu muryango umaze kugeraho harimo kurihira amashuri no kubakira abana barokotse jenoside batishoboye ndetse n’ibindi bikorwa birimo ivuriro,amacumbi,inzu mberabyombi, inzu itunganya umuziki ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Inzu itunganya umuziki ya Solace Ministries, kuri ubu ikoreramo Producer Kabano.
Inzu y'icumbi yubatswe na Solace Ministries
Kuva uyu muryango washingwa umaze kugira amashami agera kuri 60 ahantu hatandukanye mu gihugu aho bafasha cyane cyane urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Robert Msafiri