Umuryango SOLACE Ministries urishimira ibikorwa umaze kugeraho

- 18/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuryango SOLACE Ministries urishimira ibikorwa umaze kugeraho

Umuryango wa gikristu uharanira gufasha imfubyi n’abapfakazi ba jenocide yakorewe abatutsi mu w’1994 Solace Ministries urishimira ibikorwa umaze kugeraho kuva watangira gukora mu mwaka w’1995.

solace

Jean Gakwandi washinze uyu muryango

Mu muhango wo kumurika no kwishimira ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho, Jean Gakwandi wawushinze yavuze ko yagize iki gitekerezo amaze kubona ubuzima bugoye kandi bubi abari bamaze kurokoka jenoside bari babayemo.

Mu bikorwa uyu muryango umaze kugeraho harimo kurihira amashuri no kubakira abana barokotse jenoside batishoboye ndetse n’ibindi bikorwa birimo ivuriro,amacumbi,inzu mberabyombi, inzu itunganya umuziki ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.

studio

Inzu itunganya umuziki ya Solace Ministries, kuri ubu ikoreramo Producer Kabano.

icumbo

Inzu y'icumbi yubatswe na Solace Ministries

Kuva uyu muryango washingwa umaze kugira amashami agera kuri 60 ahantu hatandukanye mu gihugu aho bafasha cyane cyane urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Robert Msafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...