Umurizabageni Nadia yahumurije abakobwa batewe inda bakihakanwa n'abasore mu gisigo “Sinicuza”

Imyidagaduro - 24/02/2026 8:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Umurizabageni Nadia yahumurije abakobwa batewe inda bakihakanwa n'abasore mu gisigo “Sinicuza”

Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Sinicuza”, cyasohotse ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.

Ni igisigo gikora ku mitima ya benshi, cyane cyane abakobwa babyariye iwabo nyuma yo guterwa inda bakihakanwa n’abazibateye, ariko bakiyemeza kubyara no kurera abana babo batishinja icyaha.

Muri iki gisigo, Nadia agaragaza ijwi ry’umukobwa watewe inda, agahindurwa indaya, agaterwa utwatsi n’uwayimuteye, ariko nyuma akabyara akumva ko aticuza kuba yarahisemo kubaha ubuzima nk’uko Imana ibyifuza.

Avuga amagambo akomeye agaragaza ko umwana yamubereye icyuzuzo cy’ubuzima bwe, amahoro ye n’ishema rye. Nubwo yaciye mu bihe bitoroshye byo kwangwa, guteshwa amashuri no gusigara asabiriza, arashimangira ko kuba umubyeyi ari icyubahiro, atari igihombo.

Iki gisigo kije gikurikira ikindi cyamamaye cyane cyitwa Nacumuye Iki?, cyibanze ku gahinda k’abakobwa batinze kubona abagabo, bibaza niba hari icyaha bakoze ngo batabona abo bashyingiranwa.

Igisigo “Nacumuye Iki?” cyatumye abantu benshi batekereza ko Nadia ari kuvuga ku buzima bwe bwite, ndetse abasore benshi batangira kumutereta bamubwira ko “atagumiwe.” We yasobanuye ko ari ubusizi bushingiye ku bibazo biri muri sosiyete, atari inkuru y’ubuzima bwe.

Ubu noneho “Sinicuza” na cyo cyabyukije ibindi bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakurikirana babihuza n’igisigo cye cya mbere, bibaza niba atari ubutumwa buvuga ku nkuru ze bwite.

Icyakora, nk’uko asanzwe abivuga, Nadia ashimangira ko ari umuhanzi uvuga inkuru z’abari mu buzima butandukanye, agamije kubahumuriza no kubabera ijwi.

Mu butumwa bwe bushya, anenga abasore batera abakobwa inda bakazihakana, akabagira inama yo kudahakana amaraso yabo. Avuga ko nubwo waba utagikundana na nyina w’umwana, umwana nta cyaha aba afite, kandi kwihakana bigira ingaruka ku mwana no kuri se ubwe. Asaba urubyiruko kugira inshingano no kubaha ubuzima.

Yagize ati: “Basaza banjye murumve, ntimukihakane amaraso yanyu igihe mwisanze mwabyaye, kuko bigira ingaruka mbi kuri mwe no ku bana ubwabo. Wenda nyina ntumukunze, ariko umwana we nta cyaha aba afite. Hari igihe uzamwifuza na we atagukeneye. Niba warihakanye umwana wigaye, niba wabiteganyaga ubihunge.”

Umurizabageni Nadia azwi cyane mu gusohora abageni no mu busizi bwubaka umuco nyarwanda. Mu bindi bihangano bye harimo “Wisanza Ibyo Usanze,” “Data Nzira Iki?”, “Unziza Iki Maa?”, “Macibiri,” “Kibondo” na “Icupa.”

Akomeza gushimangira ko azakora ibihangano bitanga icyizere, bihumuriza, kandi byerekana ko nubwo umuntu yanyura mu bihe bikomeye, hari ejo heza hashoboka.

“Sinicuza” ni igisigo gishyira imbere ubutwari bwo kwemera inshingano, gukunda umwana wavutse mu bihe bigoye, no kwanga kwiyanga kubera amakosa y’undi. Ni ijwi ry’umubyeyi uvuga ati: Ndi nyina w’umuntu, kandi ibyo ni ishema ryanjye, Sinicuza.

Umurizabageni Nadia yashyize hanze igisigo gishya yise "Sinicuza"

REBA IGISIGO GISHYA "SINICUZA" CYA NADIA UMURIZABAGENI




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...