Umuriro ushobora kwaka hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports bapfa umukinnyi

Imikino - 18/07/2023 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuriro ushobora kwaka hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports bapfa umukinnyi

Perezida wa Kiyovu Sports Company,Mvukiyehe Juvenul arashinja ikipe ya Rayon Sports kuba yarasinyishije umukinnyi ukibafitiye amasezerano Nsabimana Aimable ukina yugarira.

Iminsi 5 irashizeRayon Sports  ibinyujije ku  mbuga nkoranyambaga zayo itangaje ko Nsabimana Aimable ukinira kipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ko ari umukinnyi wabo mushya mu gihe kingana n'umwaka 1.

Uyu mukinnyi w'imyaka 26 bidatinze kuwa 5 w'icyumweru gishize yahise anatangirana n'abandi gukora imyitozo,nubwo bimeze gutyo ariko ikipe ya Kiyovu Sports yakinagamo umwaka ushize w'imikino nayo iracyamwita uwayo.

Nyuma y'uko ejo iyi kipe ya Kiyovu Sports nayo itangiye imyitozo, Perezida wayo mu gice cya  Company ubwo yaganiraga na Isango Star ,yavuze ko Nsabimana Aimable akiri umukinnyi wayo ndetse ahubwo bamutegereje no mu myitozo bitewe kuko nta rupapuro rumusohora mu ikipe bigeze bamuha

Yagize ati"Nsabimana Aimable twaramuhamagaye turaganira,turamubwira duti twizere ko ibyo twumvise ko waba warasinyiye Rayon Sports nk'umukinnyi mukuru bitaba byarabaye,aratubwira ati narasinye ariko nashakaga kuza kuganira namwe kugira turebe uko tubigenza". 

"Turamubwira duti rero turagutegereje,ni kuvuga ngo twari tumutegereje kuri uyu wa mbere gusa ntiyabonetse ariko turaza kumwandikira ibaruwa tumubwira ko abandi batangiye imyitozo".

"Nsabimana Aimable ni umukinnyi wa Kiyovu Sports nubwo n'abandi bose batari baza mu myitozo ariko we ni umukinnyi wacu. Hari ibyagiye bivugwa ko yaba afite urupapuro rumusohora mu ikipe ubwo azaza adusobanurire impamvu yabyo gusa ni umukinnyi wacu".

Nsabimana Aimable werekanywe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports none na Kiyovu Sports iracyamwita uwayo


Nsabimana Aimable wamaze gusinya muri Rayon Sports ategerejwe mu myitozo ya Kiyovu Sports 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...